Yatawe muri yombi azira gutwikira umuryango we mu nzu kubw’ibihumbi 80 Frw

1 minute, 49 seconds Read

Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakabuye, habereye amahano aho umugabo yagejeje umugore n’abana ku munsi w’imperuka, ashaka kubatwikira mu nzu nyuma yo gushyamirana n’umugore we bapfuye amafaranga y’itsinda.

Uyu mugabo witwa Kwizera Eric, w’imyaka 29, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’aho abaturanyi n’ubuyobozi batabaye basanga inzu yatangiye gushya.

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Cyamura, Akagari ka Mashyuza, avuga ko Kwizera yari amaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco n’ubundi azira guhohotera umugore we. Intandaro y’ubu bugizi bwa nabi bushya yabaye amafaranga ibihumbi 80 (80,000 Frw) umugore yari yaraye avanye mu itsinda.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Umugabo yashakaga ko bayagabana mo kabiri, akajya kunywa ibihumbi 40. Umugore yarabyanze kuko ari we usanzwe ushaka ibitunga urugo, maze umugabo afata umwanzuro wo kubatwikira mu nzu bose.”

Bivugwa ko mu gihe umuryango wari usinziriye, Kwizera yabyutse afata ikibiriti n’ubundi buryo bwo gukongeza, atwika matora bari baryamyeho. Umugore, utari usinziriye cyane, yahise akanguka asanga icyumba cyatangiye gushya. Mu bihe biteye ubwoba, yagundaguranye n’umugabo we mu nzu irimo gushya, amurusha imbaraga abasha gufungura urugi arasohoka avuza induru, ari nako abana be na bo barokokaga uwo muriro.

Nubwo abantu baje gutabara bakazimya umuriro, uwo muriro wasize icyumba bararamo ari amayonga, imyambaro n’ibiryamirwa birashya, ndetse na ya mafaranga 80,000 Frw yari yatumye amakimbirane avuka yahiriye mu nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo kamali, yemeje iby’iri tabwa muri yombi rya Kwizera Eric. Yagaragaje ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho guhohotera umugore we basezeranye, ariko ko bitari byitezwe ko yagera ku rwego rwo gushaka kubatwikira mu nzu.

Yagize ati: “Yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Umugore yasabwe gutanga ikirego kugira ngo umugabo aryozwe ubu bugizi bwa nabi.”

Gitifu Kamali yaboneyeho umwanya wo kwibutsa imiryango ko ubusinzi bukabije n’amakimbirane ari byo nkingi y’ubukene, asaba ko abaturage bajya batanira amakuru ku gihe mu gihe babonye imiryango ibana nabi kugira ngo hakumirwe amakuba nk’aya atwara ubuzima.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje mu gihe mu Murenge wa Nyakabuye hagaragazwa ko hari n’indi miryango 22 ibana mu makimbirane, ikaba iri gushyirwamo ingufu ngo yigishwe imibanire myiza.

About The Author

author

Horace Gates

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *