
Umurenge wa Nkotsi wo mu Karere ka Musanze wamuritse umushinga munini wo kuvugurura agace ndangamateka ka Buhanga kwa Gihanga, kazwi cyane mu mateka y’u Rwanda. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara arenga miliyari 109 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika.
Buhanga kwa Gihanga giherereye mu Mudugudu wa Barizo, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi. Ni agace gafite ubuso bungana na hegitari 30, kagizwe n’ishyamba n’amasoko y’imigezi, bikarushaho kugaragaza umwihariko wako mu bijyanye n’ibidukikije n’amateka.
Aka gace kabumbatiye amateka akomeye y’u Rwanda, kuko gafatwa nk’aho Umwami Gihanga wahanze u Rwanda yigeze gutura. Ni na hamwe mu hantu hazwiho kuba harakorerwaga imihango yo kwimika abami, bigaha agaciro kihariye mu murage w’umuco n’amateka by’igihugu.
Umushinga wo kuvugurura Buhanga kwa Gihanga ugamije kuhagira igicumbi cy’ubukerarugendo bugezweho. Mu bikorwa biteganyijwe harimo:
- Kubaka Stade yiswe Ubudaheranwa
- Kubaka amahoteli
- Gukora ibiyaga bihangano
- Kuvugurura Iriba rya Gihanga
- Gutunganya ishyamba rya Buhanga
Ibi byose bigamije gukurura ba mukerarugendo no guteza imbere ubukungu bw’akarere n’igihugu muri rusange. Mu gutangiza uyu mushinga, ku wa 3 Mata 2026, abaturage bo mu Karere ka Musanze bateranyije miliyoni 45 Frw yo gutangira ibikorwa byawo, bagaragaza ubushake bwo kuwushyigikira.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko igikurikiye ari ugushaka abashoramari bazafasha mu kuwushyira mu bikorwa mu buryo bwagutse.Yagize ati: “Tugiye kongera kubisesengura neza, dutegure neza ibyagaragarizwa abashoramari kugira ngo ibikorwa bifatika bishyirwe mu bikorwa.”
Bamwe mu baturage bagaragaza ko uyu mushinga uzabafasha kurushaho kumenya amateka yabo no guteza imbere imibereho yabo.umwe mu baturage, Uzamukunda Justine, yavuze ko uzafasha Abanyarwanda gukomeza umuco wabo no kumenya inkomoko yabo.
Ku ruhande rw’abahanga mu mateka, bagaragaza ko kuvugurura aka gace ari ingenzi cyane, kuko gafite amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo mpuzamahanga bashaka kumenya inkomoko y’u Rwanda.
Umuhanga mu mateka, Ngarambe Vedaste, yavuze ko Buhanga kwa Gihanga ari ahantu h’ingenzi cyane mu mateka y’u Rwanda, kuko hafatwa nk’aho igihugu cyatangiriye. Yagaragaje ko hakwiriye kubakwa inzu ndangamateka ikomeye, bitewe n’uko ari ahantu hafite amateka yimbitse ashobora no kugira agaciro ku rwego mpuzamahanga.

