Yatawe muri yombi ashinjwa kwica umuvandimwe we amuziza inkuracyobo

author
1 minute, 10 seconds Read

Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umugabo watawe muri yombi, akekwaho icyaha cyo kwica mukuru we, nyuma yo kutumvikana k’uzahabwa inkuracyobo yo gushyingura nyina umunsi azaba yapfuye.

Uwatawe muri yombi ni Niyomugabo Pacifique wo muri aka karere, mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera akurikiranyweho kwica Ntirenganya Callixte w’imyaka 46 bavukana

Inkuracyobo ni impano ihabwa umuntu washyinguye. Iyo mpano ishobora kuba isambu cyangwa itungo.

ku wa 13 Mata 2026 Saa Cyenda z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ko Ntirenganya Callixte yitabye Imana aguye ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, atarinjizwa mu mbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kibuye yari ije kumutwara.

Mu gukurikirana aya makuru byaje kumenyekana ko urupfu rwe rwaturutse ku muhini yakubiswe mu mutwe.

Byatangiye ubwo abavandimwe batatu, Bihezande Jean Pierre w’imyaka 44, Ntirenganya Callixte w’imyaka 46 na Niyomugabo Pacifique ugize imyaka 42 akiba iwabo kuko atarashaka umugore, bari bavuye kunywa inzoga, bageze iwabo batongana bananiwe kumvikana ku uzahabwa inkuracyobo yo gushyingura nyina napfa, baherako bararwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru ko barwanye bapfa imitungo y’ababyeyi babo bayahawe n’umuturanyi kuko urugomo rwari rwabereye mu muryango.

Ati “Niyomugabo Pacifique afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura akekwaho kwica mukuru we mu gihe Bihezande we agishakishwa kuko yahise atoroka”.

Gitifu yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora bakabona imitungo yabo, kuko gutanga umunani cyangwa impano atari itegeko.

Ati “Umubyeyi wamwitwayeho neza yaguha, ariko afite n’ububasha bwo kukunyaga”.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *