Mbabazi Norbert w’imyaka 46, ukomoka mu Karere ka Huye, yasoreje urugendo rw’iminsi 10 n’amaguru rw’ibilometero 320, aho yazengurukaga uturere umunani tw’Intara y’Amajyepfo, mu rwego rwo kwibuka inzira ndende Abatutsi benshi banyujijwemo bajyanwa kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rugendo rwabaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, rwari rufite insanganyamatsiko igira iti “Turibuka inzira ndende banyuze.”
Mbabazi yavuze ko yahisemo gukora uru rugendo n’amaguru kugira ngo agaragaze akababaro, imvune n’iyicarubozo byaranze Abatutsi bahigwaga bakajyanwa kwicwa.
Mu kiganiro yagiranye na IMBAGA, yavuze ko mu rugendo rwe yabonye uburyo buri karere ko mu Ntara y’Amajyepfo kagize umwihariko mu bwicanyi bwakozwe muri Jenoside.
Ati”Nagiye mbona umwihariko wa buri karere n’uburyo ubwicanyi bw’indengakamere bwagiye bukorwa mu Ntara y’Amajyepfo.”
Yatangiriye uru rugendo ku Mugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, akomeza agenda asura inzibutso zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku wa 10 Mata 2026, yakomereje mu turere twa Muhanga na Ruhango, maze ku wa 11 Mata 2026 arara ageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Nyanza.
Mbabazi yavuze ko nta muntu ukwiye kugoreka amateka, ashimangira ko ushaka kuyamenya ashobora gusura inzibutso cyangwa kuyabaza abayazi.
Ati”Nta muntu wagakwiye kugoreka amateka kuko udasobanukiwe amateka yagakwiye kuyasobanuza cyangwa akajya kwirebera, kuko u Rwanda rugifite amateka agaragara ku nzibutso.”
Yanagarutse ku mbogamizi yahuye na zo mur’uru rugendo zirimo umunaniro, imvura n’izuba, avuga ko byamwibutsaga imibabaro abishwe banyuzemo.
Ati”Mu nzira nahuye na byinshi cyane byanyibutsaga uko abagiye babajwe, bakicwa n’inyota, izuba ndetse n’imvura.”
Yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira gukomera no gukomeza kuzirikana ababo bazize akarengane.
Ati”Iyi minsi 100 ni igihe kitoroshye, ariko ni n’igihe cyo gukomera kuko bariho kandi bazakomeza kwibuka no kuzirikana abo bagiye nta cyaha bakoze.”
Yasabye urubyiruko gukomeza kuba hafi y’ababyeyi babo muri ibi bihe byo Kwibuka, rukiga kandi rukarwanya abashaka kugoreka amateka bifashishije abakiri bato.
Nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Kibeho, yakomereje ku rwa Cyahinda ku wa 15 Mata. Ku wa 16 Mata ageze ku Mugezi w’Akanyaru mu rugendo rw’ibilometero 22, mbere yo gusoza ku wa 19 Mata 2026 ku Rwibutso rw’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, mu rugendo rw’ibilometero 12.
Uru rugendo yarutangiye ku wa 9 Mata 2026 ari kumwe n’itsinda ry’abantu batanu, arusoza ari kumwe n’itsinda ry’abantu icyenda.
Yashimiye cyane umuryango we, inshuti ze ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje kumutera imbaraga no kumwifuriza gukomera.
Nyuma yo gusoza uru rugendo, yavuze ko gahunda yo kubaka igihugu ikomeje, anasaba Abanyarwanda gukomeza Kwibuka biyubaka no gufasha abagifite ihungabana, ndetse no kubwiza ukuri abagoreka amateka.



