Perezida william Ruto yakiriye Sebastian Sawe nyuma yo gukora amateka muri London marathon anamuhemba bikomeye

1 minute, 26 seconds Read

Perezida wa Kenya William Ruto yakiriye ku mugaragaro Umunyakenya Sebastian Sawe kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2026, amushimira anamuha ishimwe ryihariye nyuma yo kwandika amateka mashya mu gusiganwa ku maguru, aho yashyizeho agahigo gashya k’isi muri marato yabereye i Londres izwi nka London Marathon.

Umukinnyi w’Umunyakenya Sebastian Sawe yanditse amateka mashya muri marato, aho yaciye agahigo ku isi akoresheje isaha 1:59:30 mu isiganwa rya London Marathon, aba uwa mbere ubikoze mugihe kiri munsi y’amasaha abiri mu marushanwa yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Yagarutse mu gihugu cye cya Kenya, yakirwa nk’intwari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport, aho yahawe icyubahiro kidasanzwe harimo no kumusuhuza hakoreshejwe amazi bizwi nka water cannon salute.

Nyuma yaho, yahuye na Perezida wa Kenya, William Ruto, mu biro bye bikuru bya State House Nairobi. Perezida Ruto yamuhaye ibihembo birimo miliyoni 8 z’amashilingi ya Kenya, imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz S550, ndetse na plaqu y’imodoka yanditseho 1:59:30, igaragaza agahigo yaciye.

Mu muhango wabereye i Nairobi, Perezida Ruto yashimye cyane Sawe ku bw’imbaraga, umurava n’ubwitange yagaragaje, avuga ko ibyo yakoze bidahesheje ishema Kenya gusa ahubwo byahesheje ishema umugabane wa Afurika muri rusange. Yagaragaje ko intsinzi ya Sawe ari isomo rikomeye ku rubyiruko, ribereka ko kwitanga no gukorana umwete bishobora kubageza ku ntsinzi ikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Sebastian Sawe, wavugishije benshi kubera kwitwara neza muri irushanwa, yavuze ko ashimira ubuyobozi bwa Kenya n’abamushyigikiye bose, anizeza ko azakomeza gukora cyane kugira ngo arusheho kuzamura izina ry’igihugu cye ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ntsinzi ikomeje kongera izina rya Kenya mu mikino ngororamubiri, cyane cyane mu marushanwa yo kwiruka intera ndende, aho iki gihugu gisanzwe gifite amateka akomeye.

Ibirori byo kwakira Sebastian Sawe uko byagenze

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *