UEFA na CAF byashyize umukono ku masezerano y’ingenzi agamije guteza imbere umupira w’amaguru ku migabane yombi

1 minute, 48 seconds Read

Ku wa Gatatu i Vancouver muri Canada perezida wa UEFA Aleksander Čeferin na perezida wa CAF Patrice Motsepe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umupira w’amaguru no kuwugira igikoresho cy’ubumwe n’iterambere rusange, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) n’iy’Afurika (CAF) byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire (MoU) azamara kugeza ku wa 30 Kamena 2031.

Aya masezerano agaragaza amahame rusange aya mashyirahamwe ahuriyeho, arimo guteza imbere uburinganire, kongera uruhare rw’urubyiruko mu mupira w’amaguru no guteza imbere ubumwe n’imibanire myiza mu muryango nyarwanda n’isi muri rusange.

Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko u Burayi na Afurika bifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru, anashimangira ko aya masezerano azafasha mu kwagura amahirwe ku bana b’abahungu n’abakobwa, cyane cyane mu mupira w’urubyiruko ndetse no guteza imbere umupira w’abagore n’ubuzima bwabo.

Ati: “Ubufatanye bwacu na CAF bugamije gushora imari mu bantu, gusangira ubumenyi no gukomeza kongerera agaciro umupira w’amaguru nk’igikoresho gifasha abaturage bacu.”

Ku ruhande rwe, Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yavuze ko umupira w’amaguru muri Afurika umaze gutera imbere cyane mu myaka ishize, kandi ko ubu bufatanye buzafasha kuwugeza ku rwego rwo hejuru ku isi.

Yagize ati: “Aya masezerano azadufasha gukomeza guteza imbere umupira w’abato n’abagore, kwigisha abatoza n’abasifuzi, kunoza imiyoborere ndetse no gukoresha umupira w’amaguru nk’igikoresho gihuza abantu.”

Mu by’ingenzi bikubiye muri aya masezerano harimo:

  • Guteza imbere umupira w’urubyiruko n’abagore, harimo no kwitabira amarushanwa atandukanye hagati y’impande zombi
  • Gushyiraho gahunda z’iterambere ry’umupira w’amaguru binyuze mu bufatanye bw’igihe kirekire
  • Kongerera ubumenyi abatoza n’abasifuzi binyuze mu mahugurwa n’ubufatanye mpuzamahanga
  • Gusangira ubunararibonye mu miyoborere no mu micungire y’inzego z’umupira w’amaguru
  • Guteza imbere ubuvuzi n’ubumenyi bujyanye n’umupira w’amaguru

Aya masezerano akomeza gushimangira icyizere UEFA na CAF bifitiye umupira w’amaguru nk’imbaraga ishobora guteza imbere amahirwe, uburezi n’imibanire myiza mu baturage, ndetse bikaba biteganyijwe ko azabyara indi mishinga mishya izarushaho guteza imbere uyu mukino ku isi.

Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin (ibumoso), ari kumwe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe basinye amasezerano y’ubufatabye i Vancouver, muri Kanada.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *