Mu rwego rukomeye rw’iterambere ry’umupira w’amaguru w’urubyiruko mu Rwanda, amarushanwa ya mbere ya FIFA Talent Development Scheme (TDS) Competitions Rwanda 2026 yasojwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, kuri Sitade Umuganda. Aya marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye na FIFA, akaba yarabaye urubuga rwo kugaragaza impano zidasanzwe z’abana b’Abanyarwanda ndetse anashyiraho urufatiro rukomeye rwo guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato mu buryo buteguye neza.
Aya marushanwa yatangijwe ku mugaragaro ku wa 14 Werurwe 2026 kuri Sitade Kamena i Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Umuhango wo kuyatangiza wayobowe na Richard Mugisha, Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Iterambere n’Ibya Tekiniki. Ku munsi wa mbere hakinwe imikino ishimishije yagaragaje impano z’abana bato ndetse inashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo guteza imbere umupira w’amaguru uhera mu bana.
Kuva yatangira, aya marushanwa yagaragaje ubwitabire budasanzwe, aho amakipe 54 yahatanye mu byiciro bine: Abakobwa batarengeje imyaka 14 (U14 Girls), Abahungu batarengeje imyaka 14 (U14 Boys), Abakobwa batarengeje imyaka 16 (U16 Girls), Abahungu batarengeje imyaka 16 (U16 Boys)
Aya makipe yaturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda, atuma abana babona amahirwe yo gukina amarushanwa ahoraho, kunguka ubumenyi binyuze ku batoza babigize umwuga, no kugaragaza impano zabo kugira ngo zimenyekane kandi zitezwe imbere. Aya marushanwa kandi yabaye intambwe ikomeye mu kubaka inzira isobanutse izafasha impano z’abakiri bato kugera ku rwego rwisumbuyeho no kuzavamo abakinnyi bazahagararira amakipe y’igihugu n’andi makipe akomeye mu bihe biri imbere.
FIFA Talent Development Scheme (TDS) ni gahunda mpuzamahanga ya FIFA igamije gushyiraho uburyo bufatika bwo kumenya no guteza imbere impano z’abakinnyi bato, ndetse no gufasha abatoza n’abasifuzi, mu mashyirahamwe yose 211 agize FIFA.
Iyi gahunda yibanda ku: Kumenya impano zikiri nto. Gutegura amarushanwa ahoraho ku rubyiruko. Guteza imbere abakinnyi mu buryo burambye. Kugabanya icyuho cy’iterambere hagati y’ibihugu. Kubaka urwego rukomeye rw’umupira w’amaguru guhera mu bana.
U Rwanda rwifatanyije n’iyi gahunda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru uhera ku bana, aho aya marushanwa yahaye amahirwe impano ziturutse hirya no hino mu gihugu kubona amarushanwa ahoraho.
Aya marushanwa yatangijwe ku wa 14 Werurwe 2026 kuri Sitade Kamena mu Karere ka Huye.
Umuyobozi Wungirije wa FERWAFA, Richard Mugisha, ni we wayatangije ku mugaragaro afatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Imikino yafunguye amarushanwa yagaragayemo impano nyinshi, dore nuko yagenze;
- PSG Academy Rwanda U14 Boys yatsinze ES Nyamagabe ibitego 3-2.
- PSG Academy Rwanda Girls yatsinze GS Remera Rukoma ibitego 3-1.
- TSS Runda U16 Boys yatsinze PSG Academy Rwanda ibitego 3-2.
Amarushanwa yitabiriwe n’amakipe 54, agabanyijwe mu byiciro bine:
- U14 Girls hitabiriye Amakipe 12
- U14 Boys hitabiriye Amakipe 13
- U16 Girls hitabiriye Amakipe 13
- U16 Boys hitabiriye Amakipe 16
Aya makipe yaturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bigaragaza ko gahunda yageze mu gihugu hose.
Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe yakomeje mu mikino ya 1/2, yabaye ahagana ku wa 20–21 Kamena 2026, mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma ku wa 27 Kamena 2026 kuri Sitade Umuganda.
Ibyaranze umunsi wa nyuma (27 Kamena 2026),FERWAFA yatangaje amakuru y’imikino ya nyuma ku munota ku wundi.
Finale y’abakobwa batarengeje imyaka 14 (U14 Girls) warangiye Center for Champions itsinze Petit Séminaire Baptiste ibitego 3-1, ihita yegukana igikombe cy’icyiciro cya U14 Girls.
Finale y’abahungu batarengeje imyaka 14 (U14 Boys)ni umukino wahuje PSG Football Academy na Kayonza Modern waranzwe n’ishyaka n’ubuhanga budasanzwe. Mu minota ya nyuma amakipe yombi yari anganya ibitego 3-3, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umupira w’amaguru.
Aya ni amarushanwa ya mbere ya FIFA TDS yabereye mu Rwanda, akaba agaragaza ishoramari rikomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana n’urubyiruko.
Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Désiré Niyitanga, yavuze ko FERWAFA izakomeza gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere impano z’abakiri bato kugira ngo igihugu kigire abakinnyi beza mu myaka iri imbere.
Amarushanwa ya FIFA Talent Development Scheme (TDS) Rwanda 2026 ntabwo ari ayo guhatanira ibikombe gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwiyemeje kubaka ejo hazaza h’umupira w’amaguru ruhereye ku bana. Binyuze mu kumenya no guteza imbere impano zikiri nto, igihugu kirimo kubaka urufatiro ruzatanga abakinnyi bazahagararira u Rwanda neza mu bihe biri imbere, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.





