Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi cyane nka Mitsutsu, yamenyesheje abamukurikira inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa murumuna we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026.
Uyu musore yari amaze imyaka ibiri avurirwa mu bitaro bitandukanye, aho yabanje kwitabwaho muri CHUK nyuma akimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho yaguye.Mu butumwa Mitsutsu yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje agahinda kenshi ndetse anashimira abantu bamubaye hafi muri uru rugendo rutoroshye.
Yagize ati: “Iruhukire mu mahoro papa. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Uri intwari y’umuryango. Ndashimira mwese twabanye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha.”Mbere y’uko murumuna we yitaba Imana, Mitsutsu yari aherutse gutangaza ko yafashe icyemezo cyo guteza utwe kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kumuvuza, kuko yari amaranye igihe kirekire uburwayi bwamurembeje.
Nubwo urupfu rwe rwemejwe, kugeza ubu ntiharamenyekana uburwayi nyakuri yari amaranye imyaka ibiri, gusa bamwe mu bari bamukurikiranye bavuga ko kimwe mu bimenyetso byagaragaraga cyane ari ukumungwa isura.

Umuvandimwe wa Mitsutsu witabye Imana
