Ally Soudy utegura ibirori ‘Ally Soudy&Friends’ byaherukaga kuba mu 2023, yabihinduriye izina byitwa ‘Cabaret Kigali’, bikazabera muri Kigali Universe ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Mu itangazo Ally Soudy yashyize hanze, yavuze ko icyahindutse ari izina ry’igitaramo ariko kizakomeza uko cyateguwe.
Yavuze ati “Nyuma y’igitaramo cya Ally Soudy&Friends live show’ twishimiye kubamenyesha ko cyahawe izina rishya ry’umwimerere. Izina ubu ni ‘Cabaret Kigali’ aho tuzajya duhuza imyidagaduro itandukanye.
Ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhanzi, umuco, umuziki, urwenya, ibyino n’ubuhanga bwo kuvuga inkuru.” Salax Entertainment niyo iri gutegura ibi bitaramo ifatanyije na ‘WatuWave’.
Ally Soudy yemeje ko ari urubuga rw’imyidagaduro ruzahuza umuziki wa Live, urwenya, imbyino, abahanzi n’ibyamamare, bigakorwa mu buryo bw’ibiganiro bya televiziyo byose bigashyirwa hamwe mu gitaramo cyihariye.
Ally Soudy yavuze ko uyu mushinga watekerejwe hifashishijwe imiterere y’ibitaramo bikomeye bya ‘Cabaret’ bizwi ku rwego mpuzamahanga, ariko ukazashyirwa mu buryo bujyanye n’umuco, ubuhanzi n’umwimerere by’u Rwanda.Yemeje ko intego ya Cabaret Kigali ari uguhinduka urubuga rukomeye rw’imyidagaduro mu Rwanda no muri Afurika rutanga amahirwe ku bahanzi abakora imyidagaduro, abanyabugeni, abanyamakuru, abahanzi b’imyidagaduro n’abafatanyabikorwa guhura n’abakunzi babo mu buryo bushya kandi bushimishije.
