Hashize igihe bivugwa ko Bwiza na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umujyanama we bakundana ariko bitarerurwa ngo bibe inkuru mpamo, ariko mu makuru Imbaga yamenye nuko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe.
Aya makuru avuga yuko nyuma y’imyaka itanu Bwiza yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura, umubano watangiye nk’uw’akazi waje kurushaho gukomera, uvamo urukundo.
Kuri ubu, aba bombi bakaba batangiye urugendo rubaganisha ku kubana.Ku makuru yizewe avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze kwemeza itariki y’ubukwe bwabo, nubwo batarayitangaza.
Icyakora, byemezwa ko ubukwe bwabo bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.Aya makuru aje nyuma y’uko mu minsi ishize Uhujimfura yifashishije imbuga nkoranyambaga agasangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’inkumi, ndetse akemeza ko yabonye umukunzi bagiye gukomeza urugendo rw’ubuzima.Nubwo atigeze amugaragaza neza, amakuru twamenye yemeza ko uwo ari Bwiza yavugaga.
Nyuma y’ayo mafoto, Bwiza na Uhujimfura bajyanye i Burayi, aho bamaze iminsi ndetse bakaba ari na ho bizihirije isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi.
Amashusho yabo bari kumwe yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi barushaho kwibaza ku mubano wabo.
Bwiza kuva yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura, amaze gukora album ebyiri, ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 na ‘Shades25’ yasohoye mu 2025, ndetse na EP imwe yise ‘Connect Me’.Ku rundi ruhande, amaze iminsi ateguza album ye nshya yise ‘Home’, izaba ibaye iya gatatu asohoye.
