AEK Athens FC yabonye itike ya UEFA Champions League, Hakim Sahabo yandika amateka mashya

author
1 minute, 21 seconds Read

Ikipe ya AEK Athens FC yo mu Bugereki ikinamo Umunyarwanda Hakim Sahabo yabonye itike ya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera PFC Levski Sofia yo muri Bulgaria ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kanama 2026 nibwo AEK Athens FC yakiriye PFC Levski Sofia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ry’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabe w’i Burayi, UEFA Champions League.

Umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi aguye miswi ya 0-0, bivuze ko ikipe yari kwitwara neza kuri uyu mukino wo kwishyura wabereye muri Allwyn Arena yari guhita ibona itike.

AEK Athens FC yari imbere y’abafana bayo yabashije kwitwara neza itsinda PFC Levski Sofia ibitego 4-0 biyihesha kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya UEFA Champions League.

Hakim Sahabo ukina mu kibuga hagati unakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” n’ubwo atagaragaye muri iyi mikino yombi ariko ikipe ye yongeye kubona itike ya UEFA Champions League yaherukaga gukina muri 2018/19.

Hakim Sahabo abaye umunyarwanda wa kabiri mu mateka ugiye gukina UEFA Champions League. Uwa mbere ni Joy-Lance Mickels, watsinze iyi ntambwe hamwe n’ikipe ye ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, yari yamaze kwinjira muri iri gikombe mu minsi iheruka.Iyi nkuru irerekana iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Abakinnyi b’abanyarwanda bakomeje kwinjira mu makipe akomeye yo i Burayi, bakongera ubushobozi bwo gukina imikino ikomeye nk’iyi.AEK Athens izamenya abo bazahura muri league phase nyuma ya tombora ya UEFA kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026. Abafana b’Amavubi n’abanyarwanda bose bazakomeza gukurikirana Hakim Sahabo no kwifuriza ikipe ye ibyiza muri Champions League.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *