Umuryango Fruits of Love usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gukwirakwiza no gusangira ibikorwa by’urukundo mu Rwanda, wifatanyije n’ababyeyi ndetse n’abana bo mu murenge wa Cyinzuzi wo mukarere ka Rulindo, utanga ibikoresho by’ishuri ku bana barenga 200.
Ni igikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Cyinzuzi, ahari hahuriye ubuyobozi bw’umurenge, abanyeshuri n’ababyeyi baturutse mu tugari dutandukanye, ndetse na bamwe mu rubyiruko n’abakuze bagize uyu muryango wa Fruits of Love.
Ni igikorwa kandi cyaranzwe n’ibiganiro bitandukanye hagati y’urubyiruko n’ababyeyi bari baje baherekeje abana cyane cyane bigaruka no ku ijambo ry’Imana mu gihe abana nabo babonye umwanya wo gukina bakidagadurana n’uru rubyiruko.
Ni mugihe mu Rwanda umwaka w’amashuri wa 2026 – 2027 utangira kuri uyu wa 07 nzeri 2026, abana benshi baturuka mu miryango itishoboye bagorwa no kubona ibikoresho by’ibanze bibafasha gukurikirana amasomo, ari bo bahawe ibikoresho muri uyu murenge wa Cyinzuzi.
Ibikoresho byatanzwe birimo amakaye, amakaramu, ibikapu, ndetse n’ibindi bitandukanye, byahawe abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye barenga 200 bo muri uyu murenge wa Cyinzuzi.
Umuyobozi wa fruits of Love IGIRANEZA Belyse yasobanuye ko iki gikorwa cyateguwe ndetse kigashyirwa mu bikorwa neza, ashmira n’abantu bose bagize uruhare ku gira ngo kigende neza, aho cyatwaye arenga 1,000,000 Frw yakusanyijwe avuye mu banyamuryango ndetse n’inshuti za Fruit of Love.
Ati: kandi turashima Imana, dushimira n’abantu bifatanije natwe, hari uwatanze macye yari afite, hari ucuruza ibikoresho by’ishuri hari abateye inkunga aho twajyaga guhahira agahita akubwira at fata n’ibingibi jyana, kubera iki? kubera project yabonaga turimo turakora atari ukugira ngo twunguke ibintu bindi.
Asoza iki gikorwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyinzuzi, Bwana NTAGUNGIRA JMV yashimiye uyu muryango ku gikorwa kiza wakoze ndetse avuga ko abaturage bagorwa no kujyana abana ku ishuri kubera ubushobozi buke, bityo iyo umwana atagiye ku ishuri bishobora kumuviramo kugira uburere butari bwiza harimo n’ubujura, ibyakamufashije ngo yige bikamutangwaho yibye.
Ati: ariko ku kijyanye n’ibikoresho by’ishuri buriya tujya tuganira n’abaturage tukababwira ko umwana utagiye mu ishuri aragenda agahigira uburere butari bwiza akaba yahinduka n’umujura ahubwo ayo utamurihiye mu ishuri ukajya kuyamurihira yibye.
akomeza avuga ko igikorwa fruits of Love bakoze cyo gufasha ababyeyi kujyana kujyana abana ku ishuri ari izindi mbaraga zituma abana bajyanwa ku mashuri.
Ati: igikorwa rero mukoze, cyo kubafasha cyangwa se kubashyigikira kujyana umwana mu ishuri, ni igikorwa tubashimira nkubuyobozi bw’umurenge buriya muduhaye izindi mbaraga, babandi bumvaga ari ugusunika cyangwa se bikamugora kumva ngo aramujyana mu ishuri, ariko se ibikoresho nta byo, icyo kurya nta cyo amafaranga yishuri ntayo ariko ibikoresho by’ishuri byibanze akaba abibonye ubwo rero ni murwego rwo kugira ngo tubashimire. turaza no kubivugana n’ubuyobozi bw’akarere ko abaturage bafaashijwe mu buryo bwo kugirango babone ibikoresho by’ishuri.






