“Abagabo ni inyamaswa”: Ubutumwa bwa Vanessa Raissa bwateye impaka zikomeye ku mutekano w’abakobwa

author
1 minute, 16 seconds Read

Ubutumwa bwa Vanessa Raissa Uwase, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 akaba n’umubyeyi uheruka kwibaruka, bwateye benshi kwibaza byinshi nyuma yo gushyira kuri Instagram ye amagambo akomeye agaragaza ko abagabo batandukanye kure n’abagore ndetse ko ari “inyamaswa” zigenewe kwitonderwa.

Mu gusobanura iki gitekerezo cye, yabanje gusangiza abamukurikirana ubutumwa bw’abagabo bagiye bahemukira abagore, ari nako yashimangiye agira ati: “Sinanga abagabo ariko…“Agaragaza ko abagore ari abantu beza cyane kandi ko Isi ikwiye kwitonderwa. Yagaragaje ko umukobwa adashobora kubona umutekano wuzuye ari kumwe n’umugabo, yaba ari se, umuvandimwe, marume, mubyara, cyangwa se inshuti y’umuryango.

Yagize ati: “Umugabo ni umugabo, kandi hari itandukaniro riri hagati yabo n’abagore.”Akomeza avuga ko nta mubyeyi ujya utekereza ko hari ikintu cyaba ku mwana we kugeza igihe bimugezeho, bityo ngo abagore bakwiye kuva hasi bakamenya neza ibi kugira ngo babashe kurinda abakobwa babo.

Kubera iyo mpamvu, yatanze inama y’uko ababyeyi bakwiye kwitwara muri iyi si irimo ibibazo byinshi, agira ati:> “Niba ufite umukobwa muri iyi si irimo ibibazo byinshi, ikintu cy’ingenzi ushobora gukora kugira ngo umurinde muri iki gihe ni ukumwigisha hakiri kare uburyo bwo kwirwanaho. Bashyire mu myitozo yo kwirwanaho (martial arts), mu buryo bwose bushoboka. Isi irimo abagabo ifite ibyago byinshi. Ni yo mpamvu dukwiye kwigisha abakobwa bacu uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho imbere y’izo nyamaswa… Umunsi umugore azasobanukirwa neza ibi, ni wo munsi azabasha kurinda neza abakobwa be. Ni yo mpamvu kwiga kwirwanaho ari ingenzi cyane! Reka twigishe abakobwa bacu uburyo bakwiye kuba babi cyane kurusha abagabo.”>

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *