Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hari kubera ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa

0 minutes, 44 seconds Read

kuri uyu wa kabiri taliki 13 Ukwakira 2026 ni kunshuro ya 32 ibi biganiro biri kuba aho byahurije hamwe abagize ayo mahuriro baturutse muturere twa Huye, Nyanza na Gisagara. muri ibi biganiro kandi minisitiri w’ubumwe bwabanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene niwe mushyitsi mukuru mubabyitabiriye.

Ibiganiro mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bihabwa umwanya wihariye mu kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hibandwa ku mwihariko w’aho ibiganiro bibera

Ibi biganiro bigamije:
Gukomeza kuganira ku mateka y’Igihugu.
Kurebera hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe: ibyo kwishimira n’inzitizi zikigarara; no
Kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku ruhare rwa buri wese mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ibi biganiro kandi ntibiri kubera muntara yamagepfo gusa kuko no mukarere ka Karongi kuri uyu munsi hateraniye abasaga 600 bitabiriye inama yihuriro ryubumwe nubudaheranwa baturutse m’uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *