Umuhanzikazi Alyn Sano uririmba mu njyana ya Afro-pop yitabiriye Inama ndetse n’igitaramo gikomeye cyabereye muri Anaheim Convention Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki ni igitaramo cyamuhaye amahirwe yo kwambuka imipaka yakarere yinjira ku rwego rw’abahanzi bahatanira isoko mpuzamahanga.
Iki gitaramo cyabaye nyuma yuko inama mpuzamahanga yari yaratangiye mbere ku wa 20 kugeza 24 Mutarama 2026.
Alyn Sano ni we wenyine wari uhagarariye Afurika mu cyiciro cy’abaririmbyi bitabiriye iyi nama ngarukamwaka, igikorwa cyamuhesheje gukomeza kuzamura izina rye mu muziki.
Alyn Sano ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane ; “Turn It Up”, yuzuyemo injyana zituma abantu babyina, ayihuza n’indirimbo “Fire”, igaragaramo ubwiza bw’ijwi n’ubutumwa bukora ku mutima.
Alyn Sano ku rubyiniro yashimishije benshi barimo Abatunganya n’abavangamiziki ku rwego mpuzamahanga, abashoramari ndetse n’abafana muri rusange. Gusa ibyatunguranye nuko agitangira kuririmba ni uko abafana bamufashije kuririmba bisa naho ururimi aririmbamo baruzi neza. Ibi bikaba byaramuhaye ikizere ko umuziki akora ukunzwe bidashidikanwaho.
Mukiganiro yagiranye na Imbaga Alyn Sano yavuze ko ataririmbye gusa ahubwo yari ahagarariye igihugu cye nk’uko byagaragaraga mu marangamutima menshi.
Alyn Sano kandi yagize ati: Ni ishema rikomeye kuba ndi Umunyarwandakazi uri kuri uru rwego. Ariko si ibyange jyenyine. Ni umuryango rufunguriwe abahanzi bose b’Abanyafurika, by’umwihariko abo mu Rwanda. Ni ikimenyetso kigaragaza ko natwe dufite ijwi rishobora kumvikana ku Isi.
Muri uru rugendo rwe, icyavugishije benshi ni ibiganiro byimbitse Alyn Sano yagiranye n’itsinda The Renaissance Orchestra ndetse na J Black, bazwi mu mushinga wabo ‘Up the Score’ uhuza umuziki wa kera n’injyana za Hip-hop na R&B.
Uku guhuza imbaraga kw’izo njyana n’umuziki wa Afro-pop wa Alyn Sano biteganyijwe kuvamo umushinga mushya uzaba ufite isura ya sinema, ushobora guhindura uburyo indirimbo zigaragazwa ku rubyiniro no mu mashusho.
Alyn Sano yavuze ko guhura n’iri tsinda byatanze ikizere gikomeye. Arongera avuga ko umuziki we ushingiye ku njyana no kuvuga inkuru, naho bo bakazana ubwiza bw’amajwi n’uburyo bwa ‘Live’ buha indirimbo isura ya sinema.
Uretse kuba Alyn Sano yari mu Namm show yanakoresheje umwanya we yiga ku mpinduka ziri kuba mu muziki ndetse yanahungukiye ibitekerezo bishya bizamufasha kuteza umuziki we imbere ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange.
Aganira ku bahanzi bagenzi be bo muri Afurika bashaka kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, Alyn Sano yabagiriye inama agira ati: “Ntuzategereze uruhushya rwo gutekereza ku rwego rw’Isi. Aho ukomoka si intege nke, ahubwo ni imbaraga zawe. Shora imbaraga mu mpano yawe, mu bumenyi no mu myitwarire ya kinyamwuga.”
Nyuma yo gusoza neza urugendo rwe muri NAMM Show 2026, Alyn Sano ari kwitegura indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika. Ategerejwe mu mishinga irimo ibitaramo mpuzamahanga byatoranyijwe ku buryo buhanitse, ndetse no gusohora indirimbo nshya zitezweho guhuza umwimerere w’umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse nuw’Isi, mu buryo bushya kandi bugezweho.

