BNR yahagaritse Mobicash amezi atatu idakora mu Rwanda

1
1 minute, 2 seconds Read

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’ikigo Mobicash Rwanda Ltd mu gihe cy’amezi atatu.

Ibi bihano byatangiye gukurikizwa guhera ku itariki ya 23 Mutarama 2026, nyuma y’aho bigaragariye ko iki kigo cyakomeje kurenga ku mabwiriza agenga uburyo bwo kwishyurana mu Rwanda.

Impamvu y’iri hagarikwa n’icyo bivuze ku bakiliya

Nk’uko bigaragara mu itangazo BNR yanyujije ku mbuga nkoranyambaga tariki 29/01/2026, iki cyemezo cyaturutse ku makosa n’ibyaha byo kutubahiriza amabwiriza byagendaga bigaruka kenshi mu mikorere ya Mobicash.

Muri iki gihe cy’amezi atatu Serivisi zihagaritswe Mobicash ntiyemerewe kwakira amafaranga mashya cyangwa gushyira mu bikorwa serivisi zo kwishyurana.

Umutekano w’amafaranga

Abasanzwe bafite amafaranga kuri Mobicash barizezwa ko bashobora kuyabikuza, kandi iki gikorwa kizajya kigenzurwa na BNR kugira ngo umukiliya atahomba.

Inama ku bakoresha serivisi

BNR yagiriye abanyarwanda inama yo kwaka serivisi zo guhererekanya amafaranga mu bindi bigo byujuje ibyangombwa bitandukanye na Mobicash.

Intego y’izi ngamba

Ibi bihano bije nk’uburyo bwo kunoza urwego rw’imari mu Rwanda, aho BNR ishimangira ko igomba kugenzura niba ibigo byose byubahiriza umutekano w’amafaranga y’abaturage n’imikorere inoze.

Mobicash yari isanzwe izwi mu rwego rw’ikoranabuhanga ryo kubika no kohererezanya amafaranga kuva mu mwaka wa 2007, ariko ubu igomba kubanza gukosora amakosa yatumye ihagarikwa kugira ngo izasubukure imirimo.

About The Author

author

Horace Gates

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *