Ubutwari si amagambo gusa – Minisitiri Dr Bizimana

1 minute, 55 seconds Read

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudafata ubutwari nk’amateka yo gusoma gusa, ahubwo rukabufata nk’indangagaciro igomba kuranga Umunyarwanda muzima.

Yabigarutseho mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu, cyabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo.

Mu ijambo rye, Dr Bizimana yabwiye abitabiriye icyo gitaramo imbonankubone n’abagikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igomba gushyirwa mu bikorwa, atari amagambo yo kuvuga gusa.

Yagize ati:

“Uyu mwaka turizihiza Umunsi w’Intwari zacu ku nshuro ya 32, ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’Iterambere’. Iyi nsanganyamatsiko si amagambo gusa, ni ishingiro ry’amateka yacu, aho tuva, aho tugeze n’aho tugana.”

Yongeyeho ko ubutwari ari umurage w’Abanyarwanda, bakomora ku bakurambere baharaniye kubaka no kurinda u Rwanda kuva rwatangira kubaho kugeza n’ubu.

Ati:

“Ubutwari si amateka yo gusoma mu bitabo gusa. Ni indangagaciro ikwiye kuturanga mu buzima bwa buri munsi. Dufite inshingano zo guha icyubahiro Intwari zahanze u Rwanda.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko nubwo kuba Intwari mu bihe bya kera byari bigoye, kuri ubu hari byinshi Abanyarwanda bashobora gukora mu kubungabunga ubumwe, amahoro n’iterambere.

Ati:

“Uyu munsi duha icyubahiro Intwari zikomeje kurwana urugamba rutoroshye rwo kongera kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, amahoro, iterambere n’imibereho myiza.”

Yanasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwitandukanya n’ingeso mbi, bakirinda ibikorwa bishobora gusenya ibyagezweho, kuko inshingano zo kubungabunga amateka n’indangagaciro z’Igihugu ziri mu biganza byabo.

Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kinasusurutswa n’abahanzi n’amatsinda atandukanye barimo Jazz Band, Bwiza, Urukerereza, Urugangazi, ndetse na Kitoko watumye abantu bishima cyane ageze ku rubyiniro.

Kitoko yavuze ko buri Munyarwanda akwiye gufata inshingano zo kuba Intwari mu buzima bwa buri munsi.

Ati:

“U Rwanda ni urwacu twese. Ejo hazaza h’u Rwanda ruri mu maboko yacu. Duharanire kuba Intwari z’ukuri: Intwari zubaka, Intwari zihuza Abanyarwanda, Intwari zihesha Igihugu cyacu ishema.”

Iki gitaramo cyari gifunguriwe buri wese ku buntu, bituma cyitabirwa n’abantu benshi mu mahema ya Camp Kigali, aho cyabereye.

Jazz Band yasusurukije abitabiriye igitaramo
iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi
Urukerereza nabo basusurukije abitabiriye igitamo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *