U Rwanda rugiye kwakira Inama ya ICCA bwa mbere muri Afurika nyuma y’imyaka 20

2 minutes, 5 seconds Read

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakirana ubwuzu Inama ya 66 y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama (ICCA), izabera i Kigali kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2027.

Iyi nama ifatwa nk’iy’amateka ku Mugabane wa Afurika, kuko izaba ibereye kuri uyu mugabane ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 20, aho iheruka kubera muri Afurika mu 2004 yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

ICCA ihuza impuguke n’abayobozi bakuru mu rwego rwo gutegura inama n’ibikorwa mpuzamahanga, aho baganira ku buryo bwo guteza imbere urwego rwa MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions).

Abayitabira bazibanda ku gushakira hamwe ibisubizo byafasha Afurika kongera uruhare rwayo mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, no kongera ubushobozi n’ubunyamwuga muri uru rwego.

Kwakira iyi nama bizabera i Kigali, umujyi umaze kumenyekana mu kwakira inama mpuzamahanga zikomeye, bitewe n’iterambere ry’ibikorwa remezo n’uburyo bugezweho bwo kwakira abashyitsi.

Ibikorwaremezo birimo Kigali Convention Centre, Camp Kigali na Intare Conference Arena biri mu byatumye Kigali igira izina rikomeye mu kwakira inama ku rwego rwa Afurika no ku Isi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Janet Karemera, yavuze ko kwakira Inama ya ICCA ari intambwe ikomeye ku Rwanda.

Yagize ati: “Ni iby’agaciro gakomeye kwakira Inama ya ICCA, kandi tunejejwe no kwakira umuryango mugari w’uyu muryango ugarutse muri Afurika ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize.”

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri gusa cyakiriye Inama ya ICCA mu nshuro 66 imaze guteranira hirya no hino ku Isi. Ibi byerekana icyizere igihugu cyagiriwe mu bijyanye no kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga.

Impuguke mu rwego rwa MICE zivuga ko ibi bigaragaza ubunyamwuga, umutekano n’ubushobozi u Rwanda rufite mu gutanga serivisi zinoze ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa ICCA, Senthil Gopinath, yavuze ko inama izabera i Kigali izafasha Afurika kwigaragaza nk’icyerekezo cy’ingenzi mu kwakira inama mpuzamahanga.

Yashimangiye ko icyerekezo cya Kigali gishingiye ku guhanga udushya, ubunyamwuga no gutanga serivisi zinoze, ari na byo byatumye yemererwa kwakira iyi nama ikomeye.

Raporo za ICCA zigaragaza ko u Rwanda ruza mu myanya ya mbere muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga, aho rwashyizwe ku mwanya wa kabiri inyuma ya Cape Town.

Ibi bishingiye ku bikorwa remezo bigezweho, ikoranabuhanga ryihuta, umutekano usesuye n’uburyo bworoshye bwo kubona visa ku basura igihugu.

Inama mpuzamahanga zitandukanye zakiriwe mu Rwanda zinjije amadevize menshi, zongera imirimo, ziteza imbere amahoteli n’ubukerarugendo muri rusange.

Ibi bituma u Rwanda rukomeza kwigaragaza nk’igihugu cyiteguye kwakira inama mpuzamahanga no kuba icyerekezo gikomeye cya MICE muri Afurika.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *