Abakozi batatu bakoreraga Akarere ka Rubavu banditse amabaruwa basezera ku mirimo yabo, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, uw’Akagari n’umukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO.
Abo bakozi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyaransengiyumva Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Mujawase Annualite, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Bugeshi, Dushimire Donatien.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère, yemeje aya makuru avuga ko yakiriye amabaruwa yabo bose uko ari batatu.
Yagize ati: “Ni byo, ayo mabaruwa twayakiriye. Bose bagaragaza ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.”
Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko mu basezeye harimo uw’Akagari ka Terimbere wasezeye binajyanye na raporo z’ubugenzuzi.
Izo raporo zagaragaje ko habayeho kutubahiriza neza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu ifasi yayoboraga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko kuba aba bakozi basezeye icyarimwe bidakwiye gufatwa nk’ikibazo kidasanzwe mu miyoborere.
Bwavuze ko nta cyuho gikomeye cyagaragaye mu mitangire ya serivisi, kandi ko hakomeje gufatwa ingamba zo gusimbuza abo bakozi mu buryo busanzwe.
Umuyobozi w’Akarere yashishikarije abandi bayobozi gukomeza gushyira imbere inyungu z’umuturage no kubahiriza inshingano zabo.
Yagize ati: “Umuyobozi akwiriye kwisuzuma igihe cyose. Iyo abonye ko hari ibyo adashoboye neza, gusezera nabyo ni kimwe mu byemezo bishobora gufatwa mu nyungu z’akazi.”
Hari amakuru avuga ko umwe mu basezeye ku rwego rw’Akagari yabanje kugira impungenge ku mpamvu zatanzwe, nyuma aza kwemera kwandika ibaruwa isezera amaze gusobanurirwa ibyagaragajwe muri raporo z’ubugenzuzi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko ibijyanye n’ikorwa ry’iperereza n’isuzuma bikorwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga abakozi ba Leta.

