“Ugomba kubazwa ibyo ushinzwe, byaba ngombwa ukabyishyura” Perezida Kagame

1 minute, 29 seconds Read

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abayobozi bahabwa ibyangombwa n’amikoro yo gukorera abaturage bagomba kubahiriza inshingano zabo, kandi uwabirenzeho akabibazwa, byaba ngombwa akaryozwa ibyo yakoze.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20 yabereye muri Kigali Convention Center.

Iyi nama yitabiriwe n’inzego nkuru z’Igihugu, inzego z’umutekano, urubyiruko, itangazamakuru ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga. Ni urubuga ngarukamwaka ruganirirwamo ibibazo by’Igihugu n’ingamba z’iterambere.

Perezida Kagame yibukije ko abayobozi bagomba guhora bazirikana ko barebwa n’abaturage mu byo bakora byose.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko inshingano z’ubuyobozi zijyana no kubazwa ibyo umuntu ashinzwe, cyane cyane igihe hari amikoro yahawe agamije guteza imbere abaturage.

Yagize ati: “Wahawe amikoro mu nyungu z’Abanyarwanda bose, wayakoresheje ute? Nta kubica ku ruhande, ugomba kubazwa ibyo ushinzwe, byaba ngombwa ukabyishyura.”

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’imishinga imwe n’imwe itinda kurangira cyangwa igahagarara hagati, bigateza igihombo ku baturage.

Yavuze ko hari aho usanga imishinga itagenda neza bitewe no kutayikurikirana no kudakorana hagati y’inzego zibishinzwe.

Yasabye abayobozi kujya bakurikirana hafi imishinga yatangiye, bakareba ko igenda neza kandi ikarangira ku gihe cyateganyijwe.

Yavuze ko bidakwiye ko umushinga uteganywa kurangira mu gihe runaka urangira waratinze imyaka myinshi, abantu bagakomeza kubifata nk’ibisanzwe.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kudindiza ibikorwa no kudashyira imbaraga mu gukurikirana gahunda za Leta bidakwiye kwihanganirwa.

Yibukije ko iterambere risaba ubwitange, gukorana no kudasinzira ku nshingano, cyane cyane ku bayobozi bafite mu nshingano zabo gukurikirana ibikorwa bya buri munsi.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, barimo n’Abaminisitiri, kugira uruhare rugaragara mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’imishinga ya Leta.

Yavuze ko kubazwa inshingano bidakwiye gufatwa nk’igihano gusa, ahubwo nk’ihame rifasha kunoza imikorere no gutanga umusaruro.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *