Urubuga “Irembo” rwabaye urwa mbere ku isi mu gutanga serivisi nziza ku baturage

1 minute, 45 seconds Read

Urubuga rwa Leta y’u Rwanda rutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, Irembo, rwegukanye igihembo cya Best Government Service in the World mu marushanwa ya GovTech Prize 2026, gihabwa serivisi za Leta zikoresha ikoranabuhanga neza kurusha izindi ku Isi.

Icyo gihembo cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya za Guverinoma (World Government Summit) yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gashyantare 2026.

Iki gihembo cyakiriwe mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, John Mirenge, afatanyije na Estelle Kayitesi, ushinzwe Politiki n’Imikoranire muri Irembo.

Ambasade y’u Rwanda muri UAE yatangaje ko iki gihembo gishingiye ku ruhare mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga koroshya, kwihutisha no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

GovTech Prize itangwa mu rwego rwo gushimira ibihugu bikoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere serivisi za Leta, hagamijwe kuzegereza abaturage no kuzikora neza kandi mu mucyo.

Urubuga Irembo rwashimwe ku ruhare rwayo mu guhindura uburyo abaturage babonamo serivisi za Leta, ikura serivisi nyinshi mu buryo bwa gakondonko kujyana impapuro n’imirongo miremire, zikajya ku rubuga rumwe rwa internet “IREMBO”.

Irembo ryatangijwe mu 2015 nk’urubuga rwa Leta rufasha abaturage n’abatuye u Rwanda kubona serivisi zitandukanye bifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni cyangwa mudasobwa.

Yashyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ndetse na Irembo Ltd, igamije guteza imbere ubuyobozi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Binyuze kuri Irembo, abaturage bashobora gusaba no kwishyura serivisi zitandukanye zirimo nk’inyandiko z’ivuka, impushya zo gutwara ibinyabiziga, serivisi z’ubutaka, icyemezo cy’imyitwarire, ubwisungane mu kwivuza, visa n’izindi nyandiko z’irangamimerere.

mu minsi ishize uru rubuga rwavuguruye zimwe muri servise zihabwa abaturage bakeneye kubaka, kuvugura inyubako aho ubu byose bisigaye biabrizwa kuri uru buga

Kwishyura bikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga burimo mobile money, amakarita ya banki n’izindi nzira z’ikoranabuhanga.

Irembo yashyizweho mu rwego rwo kugabanya ubukererwe, imirongo miremire mu biro bya Leta no kongera umucyo muri serivisi zihabwa abaturage, cyane cyane abatuye kure y’ibiro bya Leta.

Kugeza ubu, ihuza inzego nyinshi za Leta kandi ikoreshwa n’abaturage babarirwa muri za miliyoni ku isi, ikaba ifite uruhare rukomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi za Leta.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *