NSANZIMANA Schadrack yatorewe kuyobora RASA ku rwego rw’igihugu

1 minute, 26 seconds Read

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026 ku rusengero rwa EAR Kibagabaga Habereye Inama rusange ya RASA umuryango w’abanyeshuri b’abangilikani mu mashuri makuru na zakaminuza mu Rwanda, maze yemeza ko nsanzimana schadrack ari umuyobozi mukuru w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu mungeri zitandukanye zirimo abayobozi ba RASA mu mashami, abayobozi basoje manda, ndetse na akanama nkemurampaka k’uyu muryango ku rwego rw’igihugu CA Arbtration committee.

Muri iyi nama niho habereye amatora y’abayobozi batandukanye bazasimbura abasoje manda yabo, aba baba arimo umuhuzabikorwa (coordinator), umwungirije, umunyamabanga, umucungamutungo, abajyanama 2 ndetse n’aba IT 2.

Abayobozi batowe barangajwe imbere n’umuhuzabikorwa NSANZIMANA Schadrack usanzwe ayobora RASA UR Rwamagana, Joseph MUGIRANEZA umuhuzabikorwa wungirije, Byiringiro Sandrine waturutse muri RASA UR Remera yatorewe ubunyamabanga.

Aya matora yasize kandi SHEMA Rosine waturutse muri RASA UR BUSOGO atowe ku mwanya w’umucungamutungo, Batamuriza Janvierre waturutse muri RASA RP Karongi nk’umujyanama wa 1, Patrick NIZEYUMUKIZA waturutse muri RASA RP GISHARI, umujyanama wa 2.

MAZIMPAKA Prosper waturutse muri UR HUYE yatowe nka IT wambere na BARUSHYA Jonathan aba IT wa 2 ku rwego rw’igihugu.

Umuhuzabikorwa wa RASA aba afite inshingano zo guhuza ibikorwa byose bibera muri uyu muryango mu mashami atandukanye uko ari 26 afatanyije na Komite bagiriyeho rimwe mu gihe kingana n’imyaka 2, agafatanya kandi nabandi bayobozi ba baratowe kuri buri shami.

NSANZIMANA Schadrack mu ijambo rye rigaruka ku migabo n’imigambi, yavuze ko yiteguye kwakira ndetse no gukorana umuhate icyo Imana imuhamagariye gukora we na komite ye, bakagira uruhare mu iterambere rya RASA no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi muri rusange.

Biteganijwe ko guhererekanya ububasha na komite isoje manda yari iyobowe na MUNYANEZA Vincent bizatangazwa mu minsi iri mbere.

Abitabiriye Inama Rusange bakanatora commite nshya
Bamwe mubatowe muri komite nshya
Nsanzimana schadrack watorewe kuyora RASA ku rwego rw’igihugu.
MUNYANEZA Vincent usoje manda y’imyaka 2 ari coordinator.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *