Hateguwe Igitaramo gihuza kuramya Imana n’ubukerarugendo

1 minute, 11 seconds Read

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bateguriwe igitaramo cyihariye kigamije kubahuza n’ubukerarugendo, bakaramya Imana banasura ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu.

Iki gitaramo cyateguwe n’umuramyi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Israel Mbonyi, ku bufatanye n’umuramyi Rachel Uwineza ndetse na sosiyete itegura ibitaramo ya Upper Room Event. Abagitegura bavuga ko bashaka guhindura imyumvire ivuga ko abakirisitu bahora mu nsengero gusa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Iradukunda Bertrand uri mu bakurikirana imyiteguro y’iki gikorwa, yasobanuye ko intego ari uguha umwanya abakunda kuramya Imana bakishimira ubuzima banatembera, badatandukanye n’ibyo bizera.

Yagize ati: “Twashatse gukuraho imyumvire ivuga ko abarokore batasohoka. Tuzasohokana na bo, bishime ariko bakomeze kuba mu murongo w’agakiza. Bazatembera igihugu, barebe ahantu nyaburanga, baramye banahimbaze Imana batabikoreye mu nsengero gusa, ahubwo banabikore ku nkengero z’ikiyaga.”

Iki gitaramo kizitabirwa n’abaramyi batandukanye barimo Rachel Uwineza, Christian Irimbere ndetse na Uwimana Aimé, watumiwe mu rwego rwo gutuma n’abatari basanzwe bakunda kujya mu nsengero bashobora kucyitabira.

Abagitegura bavuga ko iki gikorwa kitazajya kibera ahantu hamwe gusa, ahubwo kizajya kizenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo abakunzi b’uyu muziki barusheho kumenya ubwiza bw’ahantu nyaburanga hatatse u Rwanda.

Uretse indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, hazanabamo n’imikino ishingiye kuri Bibiliya izwi nka Bible Quiz, aho abazayitsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki ya 7 Werurwe 2026. Itike yo kucyinjiramo ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, bikubiyemo ingendo n’ifunguro rya saa sita.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *