Mu Rwanda indwara y’igicuri iri kuvurwa igakira

2 minutes, 22 seconds Read

Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hatangirijwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda igikorwa cyo kubaga indwara y’igicuri, ni igikorwa cyateguwe mu gihe cy’icyumweru kigamije gufasha abarwayi bari basanzwe boherezwa kuvurirwa mu mahanga, by’umwihariko mu Buhinde.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, gitangizwa habagwa umurwayi wa mbere. Uwo murwayi ni umugore w’imyaka 39 wari umaze imyaka 15 arwaye igicuri avurwa hifashishijwe imiti isanzwe.

Kubagwa kwe kwakozwe n’itsinda ry’abaganga b’inzobere bo muri CHUK bafatanyije n’abaganga baturutse mu mahanga, bari mu Rwanda mu rwego rwo gutanga ubumenyi n’ubufasha muri ubu buvuzi bushya.

Ubusanzwe mu Rwanda indwara y’igicuri yavurwaga hifashishijwe imiti gusa, kubera ko ubushobozi bwo kuyibaga butari bwakabonetse. Icyakora, abaganga bagaragazaga ko hari abarwayi bamwe imiti itagiraga icyo ibafasha, bigatuma hakenerwa ubundi buryo bwisumbuye bwo kubavura.

Abaganga basobanura ko igicuri ari imikorere y’ubwonko irenze igipimo gisanzwe, bigatuma hagaragara ibimenyetso bitandukanye birimo guta ubwenge, kwikubita hasi, kwiruma ururimi cyangwa kwirekuriraho inkari n’umusarani, bitewe n’aho ikibazo kiri mu bwonko.

Mu kubaga umurwayi wa mbere, abaganga babanje gukuraho igufa ritwikiriye ubwonko kugira ngo bagere aho ikibazo kiri, batangira kuhavura. Bavuze kandi ko hari n’ubundi buryo butandukanye bwo kubaga igicuri bitewe n’imiterere y’indwara.

Umuganga w’inzobere mu kubaga ubwonko witwa Dr. Inyange Musoni Sylvie, uri mu bagize itsinda ryabaze uwo murwayi, yasobanuye ko yari afite igicuri kiri ku ruhande rw’ibumoso bw’ubwonko, bityo hafatwa icyemezo cyo gukuraho agace gato kagaragajwe n’imashini ya ‘MRI’ ko ari ho gakomoka.

Yagaragaje ko uwo murwayi yari amaze igihe kinini ahabwa imiti, ariko akagwa hasi inshuro zigera kuri ebyiri mu cyumweru, ibintu byari byaramuteye ihungabana rikomeye ndetse bikagira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi.

Abaganga bavuga ko ubu buryo bwo kubaga butanga amahirwe agera kuri 85% yo gukira, aho umurwayi ashobora kugenda agabanyirizwa imiti, ndetse hari n’ushobora kuyihagarika burundu bitewe n’uko yakize.

Dr. Inyange yavuze ko ari intambwe ikomeye itewe mu rwego rw’ubuvuzi bw’igicuri mu Rwanda, kuko bizagabanya umubare w’abajyaga gushaka ubu buvuzi mu mahanga kandi bigafasha n’abatabashaga kubona ubushobozi bwo kujyayo.

Yagaragaje ko byari imbogamizi ku barwayi, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange, kuko abakeneraga ubu buvuzi batafashwaga uko bikwiye, bigasaba koherezwa hanze y’Igihugu.

Umwe mu babyeyi b’umurwayi wabazwe, Mukarugwiza Alivera, yavuze ko umwana we yafashwe n’igicuri akiri mu mashuri abanza, mu mwaka wa gatandatu, maze imyaka 15 yose akomeza kwivuza atazi neza indwara arwaye mu ntangiriro.

Yasobanuye ko nyuma baje kumenya ko ari igicuri atangira guhabwa imiti, igabanya ubukana bwo kugwa, ariko ntiyakira burundu, kandi urugendo rwo kujya kwivuza i Kigali bavuye i Rwamagana rukababera ingorabahizi.

Uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo aterwa no kubona umwana we abonye ubuvuzi bwo kubagwa mu Rwanda, ashimira Imana n’Igihugu cyashyizeho ubu bushobozi bwo kuvura abarwayi bakeneye ubufasha bwisumbuye.

Hatangijwewe ku nshuro ya mbere mu Rwanda kubaga indwara y’igicuri

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *