Rusizi: Umukobwa arazira ko yakebaguye umusore n’urwembe kubera urukundo

2 minutes, 3 seconds Read

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe mu Karere ka Rusizi rwataye muri yombi umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18, ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umusore w’imyaka 25 akoresheje urwembe, nyuma y’impaka zavutse hagati yabo.

Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru atangwa n’abari aho avuga kouyu mukobwa yasanze uyu musore agatangira kumubaza impamvu akomeza kumwinginga amusaba urukundo akarumwima, umusore ngo amubwira ko atabirimo umukobwa atangira kumwiyenzaho byanavuyemo ku kumukomeretsa.

Ababonye ibyabaye bavuga ko uwo mukobwa yageze aho uwo musore yari ari, bagirana ibiganiro byaje kuvamo guterana amagambo. Nyuma y’akanya, umukobwa yasohotse mu kabari, agaruka afite urwembe, bivugwa ko ari rwo yakoresheje akomeretsa uwo musore.

Umwe mu bari muri aka kabari, aganira n’imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko ubusanzwe uyu mukobwa yaje mu mujyi wa Rusizi aturutse mu Karere ka Huye, ahasize umwana yabyaye atarageza ku myaka y’ubukure bikamutesha ishuri.

Ati: “Ubwo twari mu kabari mu ma saa mbiri z’ijoro, umusore yaraje agura icupa aranywa, tunaganira, mu kanya umukobwa aba arahageze aradusuhuza, ashaka kwicara iruhande rw’uwo musore, umusore aramuhunga, umukobwa amubaza impamvu amuhunga kandi amukunda, n’impamvu akomeza kumusaba urukundo akabyanga.”

Arakomeza ati: “Umusore yamusubiriyemo ko ibyo gukundana na we bitaramujyamo, umukobwa akomeza gusa n’umushotora, umusore amuhunga, barashyamirana, umukobwa aba amukubise urushyi, umusore umujinya urazamuka na we amukubita urundi, turabakiza, umusore aricara umukobwa arasohoka tugira ngo birarangiye dukomeza kwinywera.’’

Ngo ubwo umukobwa yosohokaga yagiye muri butiki iri hafi aho agura urwembe, arangije yinjira anyonyomba aba arukatishije umusore ku kuboko, ku kibero no mu gatuza, aramukomeretsa.

Uyu muturage akomeza avuga ko asanzwe amubona cyane cyane mu tubari kuko nta kandi kazi kazwi agira, uyu musore we akaba akora imirimo y’ubushabitsi muri uyu mujyi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bwemeje aya makuru, buvuga ko icyo gikorwa kitihanganirwa, busaba urubyiruko kwirinda amakimbirane n’urugomo, no gukemura ibibazo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe yavuze ko gukoresha urugomo mu gukemura amakimbirane atari byo, anibutsa ko umuntu wese ufite ikibazo ashobora kugana ubuyobozi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Ati: “Byarabaye koko, umukobwa yakase umusore n’urwembe ku kuboko, ikibero no mu gatuza, avuga ko amuziza kutamukunda kandi we ngo yumva yaramwimariyemo, umusore akabyanga.

Biriya ni imyitwarire mibi kuko ari n’ikibazo bagiranye ntiyagikemuza kumukomeretsa, yagana ubuyobozi.”

RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze, dosiye ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha. Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza umutekano muke.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *