Sinode ya Diocese ya Shyira yemeje abakandida bazatorwamo Musenyeri mushya

2 minutes, 17 seconds Read

Sinode ya Diocese ya SHYIRA mu itorero Angilikani ry’u Rwanda yateranye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026 maze yemeza abakandinda Rev Manirakiza Vital na Rev. Dr Mugiraneza Emmanuel kuzatorwamo musenyeri mushya w’iyi diocese uzasimbura Bishop Sam Mugisha.

Rev Manirakiza Vital na Rev. Dr Mugiraneza Emmanuel bemejwe nyuma yo guhigika abandi bari bahanganye aribo : Ven Ngabo Gahungu Augustin na Ven. Sehorana Joseph.

Sinode ni Inama nkuru ya Diocese ifata ibyemezo bigirira umumaro Diocese. Ifite ububasha bwayo bwite bwo kwemeza no kwanga imyanzuro runaka. Abiyamamaza batanga candidature zabo zikigwaho n’iyi nama nkuru sinode maze igatoramo abakandida 2 bakoherezwa mu nzu nkuru y’aba bishop.

Nyuma yo kwakira aba ba kandida inzu nkuru cyangwa House of bishops iricara ikazarobanuramo umwe muribo igendeye ku budahangarwa ifite ndetse n’amakuru n’ibikorwa by’abakandida ikemeza uzaba musenyeri kuko niyo yonyine ibifitiye ubwo bubasha.

Diocese ya shyira iherutse kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ko uwari musenyeri Bishop Sam Mugisha yakurikiranwagaho ibyaha bitanduakanye na RIB birimo ibyo kunyereza umutungo wa diocese.

Ikinyamakuru igihe mu mpera za 2024 cyanditse inkuru kivuga ko Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho.

Imyitwarire itari myiza ya Dr Mugisha Samuel yatangiye kugaragazwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye mibi.

Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024. Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste.

Ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yongeye kwandikira abo bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanywe ndetse n’amasezerano bari bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.

Abo bapasiteri niko nabo berekanaga ko bari gukorerwa akarengane mu nyandiko bagiye bandikira urwego rukuru rw’itorero EAR, ndetse berekana ko uko kutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Dr. Mugisha.

Nyuma yo kubona ibi bibazo byose byari bikomeje gukurura umwuka mubi, Ubuyobozi Bukuru bwa EAR, bwandikiye Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, bumusaba gukemura ibyo bibazo ndetse nyuma bumuhagarika by’agateganyo ku mirimo yo kuba Umushumba wa Diyoseze ya Shyira ariko bivugwa ko yatsembye yanga kurekura iyo nkoni.

Icyo gihe, RGB yinjiye muri icyo kibazo isaba ubuyobozi bwa EAR ko bakemura ibyo bibazo ndetse ishyiraho itsinda rihuriweho n’itorero batangira gukora ubugenzuzi bw’ibibazo byavugwaga muri Diyoseze ya Shyira n’Umushumba wayo, Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel.

Kuwa 21 mutarama 2025 nibwo RIB yataye muri yombi Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel kubera ibyaha byose yarakurikiranyweho.

Rev Manirakiza Vital na Rev. Dr Mugiraneza Emmanuel abakandida bazatorwamo Musenyeri wa diocese ya shyira.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *