Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukora ibishoboka byose mu mushinga w’Ubumwe bw’Afurika wo gucecekesha intwaro, kugira ngo abaturage b’Afurika babeho mu mutekano, mu cyubahiro n’icyizere, nyuma yo gutorerwa kuyobora uyu muryango.
Ndayishimiye yatorewe kuyobora uyumuryango mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu ku cyicaro cy’umuryango wunze ubumwe bw’Afurika (AU/UA) i Addis Abeba muri Ethiopia, mu nama isanzwe ya 39 y’abaperezida n’abakuru ba guverinoma.
Ni bwo bwa mbere u Burundi bugeze k’ubuyobozi bwa AU busimburanwaho buri mwaka hagati y’ibihugu 55 bigize uyu muryango kuva mu mwaka wa 2002 ubwo African Union yasimburaga OUA (Organisation de l’Unité Africaine) yashinzwe mu 1963.
Mu ijambo yavuze kuri uyu wa gatandatu i Addis Abeba amaze gutorerwa uwo mwanya, Ndayishimiye yagize ati:
“Nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyagakwiye kuba cyongera gukoronizwa, guterwa cyangwa ngo gihatirwe kuyoboka ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bw’amahanga muri iki kinyejana cya 21.”
Perezida Ndayishimiye ageze kuri uyu mwanya mu gihe mu bice binyuranye muri Afurika hakirangwa intambara, by’umwihariko no mu karere k’ibiyaga bigari.
Kuva mu mpera y’umwaka wa 2021, umutwe w’inyeshyamba wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu burasirazuba bw’icyo gihugu, impande zombi ziherutse kongera kwemeranya ku gahenge.
U Rwanda rushinjwa gufasha inyeshyamba za M23 ariko rwo ruvuga ko rwafashe “ingamba z’ubwirinzi”,k’ubusabe bwa leta ya DRC, u Burundi bwohereje ingabo muri iyo ntambara kurwana ku ruhande rwa leta ya Kongo.
U Rwanda na rwo rushinja leta y’u Burundi kuba yarahisemo kwifatanya n’abashyigikiye kandi bakorana na FDLR, umutwe w’inyeshyamba urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC, ugizwe nabasize bakoze Jenoside yakoreye abatutsi mu 1994.
