Abakinnyi b’ibyamamare mu mukino w’iteramakofe, Mike Tyson na Floyd Mayweather, batangajwe ko bagiye guhurira mu mukino w’imurika (exhibition fight) uzabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Ring Magazine, uyu mukino uteganyijwe ku itariki ya 25 Mata 2026.
Uyu mukino uzaba ugamije kugaragaza impano n’amateka y’aba bakinnyi babiri bubatse izina rikomeye mu iteramakofe mu gihe kirenga imyaka 40 ishize. Nubwo watangajwe ku mugaragaro umwaka ushize, icyo gihe ntabwo hari hatangajwe itariki cyangwa aho uzabera.
Uyu mukino ni uw’imurika, bivuze ko utazabarirwa amanota ya shampiyona cyangwa ngo hatangwe ibikombe by’amarushanwa. Intego nyamukuru ni ugushimisha abakunzi b’iteramakofe no kugaragaza ubuhanga bw’aba bakinnyi b’ibyamamare.
Mu minsi ishize, The Ring Magazine yatangaje ko Mayweather yari mu biganiro byo kongera gukina na Manny Pacquiao muri uyu mwaka biciye kuri Netflix, ariko ibyo biganiro ntibyaje kugerwaho, bituma gahunda yo gukina na Tyson isubira ku murongo.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mukino uzaba uri mu rwego rwo kuzirikana amateka ya “Rumble in the Jungle” nyuma y’imyaka 52 ishize.
“Rumble in the Jungle” ni izina ry’umukino w’iteramakofe wabereye i Kinshasa mu 1974, uhuza Muhammad Ali na George Foreman.
Muri uwo mukino, Ali yatsinze Foreman ku buryo bwa knockout mu gace ka munani (round 8), mu mukino wakomeje kuba umwe mu y’ingenzi mu mateka y’iteramakofe ku isi.
Mike Tyson, ufite imyaka 59, yigeze kuba icyamamare mu cyiciro cya heavyweight. Nubwo amaze igihe adakina imikino y’umwuga, yakomeje kugaragara mu mikino y’imurika. Umukino aheruka gukina na Jake Paul mu Ugushyingo 2024 wakurikiranywe n’abarenga miliyoni 100.
Ku rundi ruhande, Floyd Mayweather aheruka gukina umukino w’umwuga mu 2017 atsinda Conor McGregor ku buryo bwa technical knockout.
Mayweather yegukanye ibikombe mu byiciro bitanu by’uburemere butandukanye, aho ibiro 154 (154 pounds) ari bwo buremere bwo hejuru yigeze gukinamo.
Nyuma yo guhagarika burundu umukino w’umwuga, yakomeje gukina imikino y’imurika, irimo uwo yahuye na Logan Paul muri Kamena 2021.
Kugeza ubu, umurongo w’uburemere (weight limit) aba bakinnyi bazakoresha muri uyu mukino w’imurika nturamenyekana.
Nubwo ari umukino wo kwishimisha, utegerejweho gukurura abakunzi benshi b’iteramakofe ku isi yose, bitewe n’amateka akomeye y’aba bakinnyi bombi ndetse n’uruhare RDC yagize mu mateka y’uyu mukino.
Uyu mukino witezweho kuzaba uw’amateka nk’umukino wahuje Muhammad Ali na George Foreman wiswe “Rumble in the Jungle” nanubu ukaba ukibukwa mu bitekerezo by’abakunzi b’umukino w’iteramakofe

