Bukayo Saka yiteguye gukora amateka na Arsenal nyuma yo gusinya amasezerano mashya

1
1 minute, 56 seconds Read

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije amasezerano mashya umukinnyi wayo wumu winger, Bukayo Saka, w’imyaka 24 y’amavuko, aya masezerano mashya aje nyuma y’iminsi havugwa inkuru z’uko ibiganiro byari biri hafi kurangira hagati y’impande zombi, Saka, usanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yiyemeje gukomeza urugendo rwe muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya London, ahamya ko intego ari ugutwara ibikombe bikomeye.

Amakuru aturuka mu Bwongereza avuga ko aya masezerano mashya azatuma Saka aba umukinnyi wambere uhembwa amafaranda menshi kurusha abandi muri Arsenal, aho azajya ahembwa arenga ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru, amasezerano ye ya mbere yari kurangira umwaka utaha, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bufite icyizere ko azayongera kandi ari umukinnyi mwiza kandi ushoboye.

Nyuma yo gusinya, Saka yatangaje ko yishimiye cyane iki cyemezo, ati:

“Ndumva meze neza cyane ni igihe cyiza kuri njye n’umuryango wanjye, kuri njye byari byoroshye gufata iki cyemezo, kandi icyizere cyanjye ni ugutwarira iyi kipe ibikombe byose bishoboka.”

Yakomeje avuga ko urugendo rwe rwatangiye akiri muto rufite igisobanuro gikomeye, kandi ko yemera ko mu myaka iri imbere Arsenal izasubira ku rwego rwo hejuru, igahatana ku bikombe byose kandi igakora amateka mashya.

Saka ni umwe mu bakinnyi bakuriye muri academy ya Arsenal ya Hale End Academy, aho yinjiye afite imyaka umunani mu 2010, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Arsenal mu 2021 no mu 2022, ndetse anatwara igihembo cya PFA Young Player of the Year mu mwaka w’imikino wa 2022/23, no mu Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yahawe igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka inshuro ebyiri zikurikiranya.

Mu bikombe amaze gutwarana na Arsenal harimo FA Cup ya 2020 ndetse na FA Community Shield inshuro ebyiri muri 2020 na 2023, kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 78 mu mikino hafi 300 yakiniye Arsenal mu marushanwa yose, akaba ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi cyane muri iyi kipe.

Kuri ubu Arsenal itozwa na Mikel Arteta iri ku mwanya wa mbere muri Premier League, irusha amanota atanu Manchester City.

Aya masezerano mashya ya Saka aje akurikira ayandi mashya yasinywe n’abakinnyi barimo William Saliba na Gabriel, mu gihe impano zikiri nto nka Myles Lewis-Skelly na Ethan Nwaneri na zo zasinyiye gukomeza muri iyi kipe mu mpeshyi ishize.

Saka ubu aritegura umukino ukomeye wa North London Derby bazahuramo na Tottenham, aho Arsenal ishaka gusubira ku ntsinzi nyuma yo kunganya na Wolves mu mukino wa shampiyona wabaye mu cyumweru hagati.

About The Author

Inkuru bihuye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *