Amateka avuga uko igihingwa cya kawa cyatangiye guhingwa mu Rwanda,yanditswe n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ububanyi n’Amahanga « JapanInternational Cooperation Agency: JICA” mu nyandiko yacyo « The socioeconomic impact of Rwandan indigenous coffee variety (Bourbon Mibirizi)”yakozwe n’umushakashatsi Maurice Mugabowagahunde mu wa 2016. Iyo nyandiko ivuga ko abamisiyoneri ari bo badukanye kawa mu Rwanda,bayihinga i Mibirizi mu wa 1904. Kawa bayihinze mu Rwanda bayikuye muriTanzaniya, aho yari yaragejejwe n’abamisiyoneri ngo bayikomoye muriGuatemala. Iyo kawa y’i Mibirizi ni yo yaje gusakara mu Rwanda no muBurundi. Kawa igera i Mibirizi hari Abapadiri Bera barimo Sumbiri, Emile Verfurt,Nicolas Cunrath, na Eugène Desbrosses. Abasheshe akanguhe bo muri akokarere bavuga ko by’umwihariko Sumbiri ari we wazanye kawa, bakibuka kongo yafumbiraga ingemwe akaziha abasore n’abatware ngo bajye kuzitera,ndetse akabasobanurira ko zizabagirira umumaro. Nubwo Sumbiri ndetse n’abandi bamisiyoneri b’i Mibirizi bashishikarizagaabanyakinyaga muri rusange n’abayoboke babo by’umwihariko guhingakawa, bakabigisha uko isasirwa n’uko isarurwa, babimye amatwi. Abenshibayihinze guhera mu w’1933 igihe abategetsi b’Ababirigi babigiraga itegeko, ariko n’ubundi Abanyarwanda bari batarumva neza akamaro kayo. Abaturage batangiye kubona ibyiza bya kawa nyuma ya 1950 kuko ari yo yatumagababona amafaranga, bakikenura. Kawa y’i Mibirizi yari iyo mu bwoko bwaArabica ngo yagurishijwe hanze y’u Rwanda bwa mbere mu wa 1917 ariko nyuma haje kuza n’ubundi bwoko bwa Robusta, none ubu kawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda amadovizemenshi. Inyubako ya misiyoni ya Mibirizi yubatswe n’abazungu ntigihari, yarashenywehubakwa inshya ihari muri iki gihe.. Hafi yayo (mu murima wa paruwasi) niho hatewe kawa bwa mbere. Mu rwego rwo kubungabunga uwo murage,paruwasi yateye igipimo cya kawa muri uwo murima, ndetse bigaragara kozimazemo igihe kirekire n’ubwo atari zo zahatewe mu wa 1903. Ahari ibimenyetso by’ayo mateka ya Mibirizi, ubu ni mu Mudugudu wa Mibirizi,Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi. About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation Amateka ya GITWE umusozi w’abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda The Evolution of Slot Machine Testing: Ensuring Fair Play and Player Confidence
Murakoze cyane kudusobanurira Inkomoko ya Kawa mu Rwanda!! Muzabumbire hamwe N’ibindi bihingwa mutumenyeshe uko byahegeze mu Rwanda! Reply