
Ubuyobozi bw’Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) bwatangaje ko abantu babiri bitabye Imana bazize impanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ubwo harebwaga agace ka mbere k’iri siganwa kahagurukiye mu Karere ka Gicumbi kagasorezwa i Rwamagana.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwavuze ko iyi mpanuka yabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho imwe mu modoka zari ziri mu zigenda imbere y’isiganwa yarenze umuhanda ikagonga abaturage bari baje kureba iri rushanwa. Ibyo byatumye abantu babiri bahasiga ubuzima, mu gihe abandi batandatu bakomeretse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka, anifuriza abakomeretse gukira vuba. Yanibukije abaturage bose kwitwararika, bagakurikiza amabwiriza y’umutekano, cyane cyane mu gihe habaye ibikorwa rusange bikurura abantu benshi.
Ku ruhande rw’isiganwa, aka gace ka mbere katwawe n’Umunya-Israel, Itamar, wakoresheje amasaha ane, amasegonda atanu ahita yambara umwenda w’umuhondo w’uyoboye isiganwa.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo, buvuga ko bugiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo hongerwe ingamba zo kwirinda impanuka mu bindi bice bisigaye by’irushanwa.

