Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imvugo zibiba urwango zishobora gukomeza gukwirakwira mu karere igihe cyose umutwe wa FDLR ugihari. Yabivugiye mu nama mpuzamahanga yo kurwanya ivangura yabereye mu Busuwisi ku wa 23 Gashyantare 2026.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ngaruka z’imvugo zibiba urwango, avuga ko iyo zititaweho kandi zigafatwa nk’amagambo asanzwe, zishobora guhinduka igikoresho cya politiki, bikarangira zibaye intangiriro y’ibikorwa by’urugomo.
Yibukije ko hashize imyaka 25 hasohotse itangazo rya Durban rigamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ivangura n’irondaruhu, ariko agaragaza ko imvugo zibiba urwango n’ibikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’isi.
Minisitiri Nduhungirehe yatanze urugero ku karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, agaragaza ko umutwe wa FDLR ukomeje kubaho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamwe mu bawushinze bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yibukije kandi ko uwo mutwe wafatiwe ibihano n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango ntibyacitse nyuma ya 1994. Byakomeje kubaho, bibona aho bishyigikirwa. Gukomeza kubaho kwa FDLR bigaragaza ko iyo habayeho kudahana, bituma ingengabitekerezo mbi ikomeza gukwirakwira no mu bisekuru bizakurikiraho.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko izo mvugo zibiba urwango zidahagaritswe hakiri kare, zishobora gutuma bamwe mu baturage bafatwa nk’abanyamahanga, ibibazo byabo bikirengagizwa, ndetse ivangura rikinjira mu nzego zitandukanye zirimo iza politiki n’iz’umutekano.
Yagarutse kandi ku bibera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Komini ya Minembwe, aho yavuze ko hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo byibasira Abanyamulenge, birimo no gufungwa kw’inzira zibahuza n’ahandi. Yavuze ko ibi ari ibimenyetso bikwiye kwitabwaho n’umuryango mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yasabye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gushyira imbaraga mu kurwanya imvugo zibiba urwango no kurandura umuco wo kudahana, agaragaza ko guceceka no kutagira icyo bikorwa bishobora gukomeza guha imbaraga abakwirakwiza ayo magambo.
Yasoje asaba ko hashyirwaho urwego rw’akarere ruhuza ibihugu byiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango mu buryo bufatika, rugakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushaka ibisubizo birambye.

