Amateka ya Lt Colonel Willy Ngoma wishwe na FRDC n’uruhare rwe muri M23

4 minutes, 41 seconds Read

Ahagana saambiri za mugitondo zo kuwa 24 Gashyantare 2026, nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’Ihuriro rya AFC/M23, Lieutenant-Colonel Willy Ngoma yishwe arasiwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote z’uruhande rwa FARDC ihanganiyemo n’iri huriro.

Willy Ngoma yamenyekanye cyane ubwo Umutwe wa M23 (Turi busobanure hasi ) warwaniraga uburenganzira bwawo mu ntangiriro z’umwaka wa 2025. Willy akagaragara cyane nk’umuyobozi w’urugamba ndetse akaba n’umuvugizi w’uyu mutwe.

Lt Colonel Willy Ngoma Witabye Imana yari Muntu ki?

Willy Ngoma yavutse mu mwaka wa 1974 urugendo rwe rw’ubuzima rwarangiye ku itariki ya 24 Gashyantare 2026. Iyi ntwari yashenguye imitima y’abantu benshi Yari umuyobozi w’ingabo n’umuvugizi w’ingabo za M23, ibarizwa mu burasirazuba bwa Republique Démocratique du Congo (RDC).

Nubwo abarwanyi ba M23 amakuru yabo agirwa ibanga ahantu aho ari hose nk’intwaro ibafasha gutsinda Urugamba, amakuru macye ku buzima bwa Lt Colonel Willy Ngoma avuga ko yavukiye muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu burasirazuba bw’iki gihugu mu mwaka wa 1974.

Willy yavutse ari umwana wa 3 mu muryango w’abana 7, ubwo papa we umubyara yari amaze kwitaba Imana mu 1986 Willy Ngoma yimukiye i Kiwanja muri KIVU y’amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ngoma yize amashuri abanza mu kigo cya Camp Embea Imbanzagugu, ndetse aha akahakomereza amashuri yisumbuye mu jyanye n’Imibereho rusange, yanize kandi amateka muri ICP Mbanzangugu.

Nyuma y’uko arangije amashuri yisumbuye Willy yabaye umwarimu w’amateka n’ubumenyi bw’Isi. mu mwaka wa 12 nibwo yinjiye mu gisirikare cya M23 ari umusirikare wa Sultan Makenga umuyobozi mukuru wa M23.

Hari nandi makuru avuga ko Willy Ngoma yaba yaravukiye mu Rwanda i Kinigi mu Karere ka Musanze ndetse agahabwa ubwenegihugu.

Willy Ngoma yahawe Ipeti rya Lt Colonel mu mwaka wa 2024 ubwu uyu mutwe witeguraga guhangana n’ingabo za FRDC, ngo azoshyireho igitutu kubera ubumenyi yari afite mu kuyobora urugamba. ibi byaranamuhiriye kuko yabijyezeho ubwo uyu mutwe wigaruriga ibice byinshi muri RDC.

Willy ngoma yari umugabo w’abana 4 n’umugore umwe, umugabo mubuzima busanzwe warangwaga no guhora yisekera ndetse abantu bakabimukundi nk’umugabo woroshya ubuzima ariko yagera ku rugamba ngo akarindwa mubi.

Abazi neza uyu mugabo bavuga ko yari umugabo ukunda umuryango we ndetse ngo yakoraga icyo ari cyo cyose ngo bugende neza nk’uko umbyeyi wese mwiza abikorera umuryango we.

Guhigwa kw’uyu mugabo wazonze leta ya Congo byatangiye mu ntango za 2024 ubwo ibihugu mpuzamahanga n’imiryango mpuzamahanga byamufatiraga ibihano bimushinja ubwicanyi ngo yakoreraga mu burasirazuba bwa Congo.

Inkomoko ya M23

Tariki ya 23 Werurwe 2009, Leta ya RDC yari ihagarariwe na MinisitirI ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’akarere, Raymond Tshibanda, na CNDP yari ihagarariwe na Perezida wayo, Dr. Désiré Kamanzi, byasinyiye mu mujyi wa Goma amasezerano y’amahoro.

Kugera kuri aya masezerano byagizwemo ruhare n’abahuza babiri: Olusegun Obasanjo wari Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari na Benjamin Mkapa wari uhagarariye aka karere n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mbere y’uko aya masezerano asinywa, CNDP yagenzuraga teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, yari imaze iminsi igaragaza ko yiteguye kurambika intwaro mu gihe Leta ya RDC yakwemera gukemura ibibazo byayo.

Muri aya masezerano, Dr. Kamanzi n’itsinda yari ayoboye bemeye ko CNDP isenywa mu rwego rwa gisirikare, igahinduka umutwe wa politiki wemewe n’amategeko y’igihugu. Leta ya RDC na yo yarabyemeye.

Leta ya RDC yemeye ko abasirikare ndetse n’abapolisi ba CNDP binjizwa mu nzego z’umutekano z’igihugu kandi amapeti bari basanganywe akubahirizwa. Byari bisobanuye ko umurwanyi wari ufite ipeti rya Général nka Bosco Ntaganda n’uwari ufite irya Colonel nka Sultani Makenga bagombaga kuyagumana mu gisirikare.

Impande zombi zemeranyije ko kubana mu mahoro muri RDC nk’Abanye-Congo ari uburenganzira bwa buri wese, zanzura ko impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu bihugu by’abaturanyi zicyurwa bwangu, zigasubizwa mu mitungo yazo.

Kugira ngo umutekano w’impunzi z’Abanye-Congo zisubira mu gihugu cyazo ubungabungwe, CNDP na Leta ya RDC byemeranyije ko hashyirwaho urwego ruhuriweho rushamikiye kuri Polisi (community police).

Muri rusange, aya masezerano yari agizwe n’ingingo 16, zose zagombaga kubahirizwa guhera tariki ya 23 Werurwe 2009. Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe n’uw’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari ni yo yari gukurikirana iyubahirizwa ryayo.

Abarwanyi ba CNDP binjijwe mu nzego z’umutekano za RDC nk’uko amasezerano yabiteganyaga, boherezwa mu kazi mu bice bitandukanye birimo Kivu y’Amajyaruguru, ariko nyuma y’igihe kitageze ku mwaka umwuka mubi wongera gututumba.

Mu 2012, Gen Ntaganda yashinze umutwe witwaje intwaro mushya ushingiye ku masezerano y’amahoro yo mu 2009, awita M23 (Mouvement 23 Mars). Wari ugizwe n’abahoze muri CNDP batahuzaga n’ubutegetsi bwa RDC.

Gen Ntaganda yasobanuye ko impamvu we na bagenzi be bashinze M23 ari uko Leta ya RDC yakomeje gutoteza Abanye-Congo b’Abatutsi barimo n’abari barinjijwe mu gisirikare, kandi ko yananiwe kurinda umutekano w’abaturage.

Uyu murwanyi yagaragaje iki kibazo mu gihe Abanye-Congo benshi bahungiye mu bihugu by’abaturanyi bari bakibirimo, abandi baratashye barongera barahunga. Ubu hari abamaze imyaka hafi 30 bakiri mu buhungiro.

M23 yazanye imbaraga nyinshi, ifata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru mu mwanya muto, birimo Umujyi wa Goma wafashwe tariki ya 20 Ugushyingo 2012, nyuma y’amezi atandatu gusa uyu mutwe uvutse.

Amahanga yarahuruye ubwo M23 yafataga uyu mujyi, abakuru b’ibihugu byo mu karere barimo Joseph Kabila wayoboraga RDC bateranira i Kampala muri Uganda, bamenyesha uyu mutwe witwaje intwaro ko Leta ya RDC yemeye kubahiriza amasezerano yo mu 2009.

Bitandukanye n’imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu, umutwe w’ingabo zidasanzwe ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, FIB, wabagabyeho ibitero bikomeye ufatanyije n’ingabo za RDC.

M23 yasenyutse mu Ugushyingo 2013, benshi barimo Gen Maj Sultani Makenga bahungira muri Uganda. Abandi bahungiye mu Rwanda, bacumbikirwa mu nkambi z’impunzi nk’abasivile.

Willy Ngoma yari umugabo Umunye Congo bivugwa go yakomokaga mu Rwanda yarashwe ahita ahasiga ubuzima.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *