Umunyamakuru wa Radio Rwanda “Gloria Mukamabano” yeguye

0 minutes, 58 seconds Read

Umunyamakuru wabaye n’umuhanzi, Gloria Mukamabano, wamenyekanye cyane asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yasezeye ku mirimo ye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), nyuma y’imyaka icyenda akorera iki kigo.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko yasezeye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026. Mu gihe yamaze muri RBA, Gloria yigaragaje nk’umwe mu banyamakuru bubashywe kandi bafite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Mu butumwa yageneye bagenzi be n’ubuyobozi bwa RBA, yashimiye ibihe byiza n’amasomo yahakuye. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 9 maze muri RBA, ndashaka gushimira buri wese n’ubuyobozi bwa RBA ku bw’ubufasha n’icyizere mwampaye muri uru rugendo.”

Yakomeje agaragaza ko igihe yamaze muri iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyamuhaye ubumenyi n’ubunararibonye byamufashije gukura mu mwuga no mu buzima busanzwe. Ati: “Amasomo, ubushuti n’imikoranire twubakanye n’ibindi twahuriyemo bizankomeza. Mu gihe ndi gutera indi ntambwe, nzakomeza gufata iki gice cy’ubuzima nk’ikidasanzwe kuri njye.”

Gloria Mukamabano yari umwe mu basomyi b’amakuru bakurikirwa cyane kuri Televiziyo Rwanda, akaba yaranabaye umuyobozi wa Televiziyo KC2, ishami ry’imyidagaduro rya RBA. Icyo azakora nyuma yo kuva muri RBA ntikiratangazwa ku mugaragaro.

Nyuma y’imyaka 9 yeguye mu kazi

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *