U Rwanda rwamaganye ibihano byafatiwe uruhande rumwe

2 minutes, 8 seconds Read

U Rwanda rwatangaje ko ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abasirikare bakuru bane ba RDF, bireba uruhande rumwe mu ziri mu nzira yo gushaka amahoro kandi bigoreka ukuri kw’ibibazo by’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Itangazo ry’u Rwanda ryo kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Leta ya RDC, ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge ndetse igakomeza kwica abaturage benshi binyuze mu bitero bya ‘drones’ ndetse n’ibyo ku butaka bikomeje kugabwa n’Ingabo z’iyi Leta, FARDC n’indi mitwe ifatanya nazo irimo FDLR, abacancuro na Wazalendo.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’Abasirikare bayo bane aribo: Vincent Nyakarundi Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Jenerali majoro Ruki Karusisi, Jenerari Mubarakh Muganga umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, na Stanislas Gashugi umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe.

Ni ibihano Amerika muri iki gihe iri mu ntambara na Iran yafashe, ni nyuma yo gushinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Washington rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda kandi ruvuga ko kurinda Igihugu ari ishema Ingabo z’u Rwanda, RDF zihorana

Ibyo bihano abasirikare bane bafatiwe birimo gufatirwa imitungo yabo yaba iri muri USA.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, rifite umutwe ugira uti: “Rwanda Regrets One-Sided Sanctions” risobanuye ngo u Rwanda rwamaganye ibihano bifatiwe uruhande rumwe.

Rivuga ko ibihano byatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 2 Werurwe 2026, bibogamira ku ruhande rumwe mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kandi ko bidatanga ishusho nyayo y’ibiri kuba.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hari ibitero bya drones n’ibitero byo ku butaka bivugwaho ko byakozwe na RDC, bikaba binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano, kandi bigahitana ubuzima bw’abantu benshi. U Rwanda ruvuga ko kurinda igihugu ari inshingano z’ingabo zarwo kandi ko zibikora zifitiye ishema.

Iri tangazo rinavuga ko ihuriro rya RDC ririmo abarwanyi b’abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare ishingiye ku moko (Wazalendo), ndetse n’umutwe wa FDLR ushinjwa Jenoside, urwanira hamwe na FARDC. U Rwanda ruvuga ko RDC yariyemeje, mu masezerano ya Washington, guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose iha FDLR n’indi mitwe, ariko ko nta ntambwe ifatika yigeze iterwa.

Ku musozo, u Rwanda ruvuga ko rwiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington no gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu nzira irimo uburinganire no kubahiriza inshingano za buri ruhande.

Itanganzo ryamagana ibihano byafatiwe bamwe mubayobozi ba RDF

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *