Urubuga rwa WhatsApp rugiye gushyiraho gahunda nshya y’ubutumwa bwamamaza, ndetse abatifuza kubona ubu butumwa bazajya babyishyurira ifatabuguzi.
WhatsApp ibinyujije kuri X, yavuze ko ubu butumwa bwo kwamamaza butazajya buboneka ugifungura uru rubuga, ahubwo bazabushyira mu gice cya ‘Updates’.
Ubu butumwa kandi buzanagaragara hagati y’aho urebera ‘Status’, ibijya gusa nk’uko kwamamaza kuri Instagram Stories bikorwa.
Ku bashaka gukomeza gukoresha uru rubuga batabangamiwe n’ubutumwa bwamamaza bazajya bishyura ifatabuguzi riri hagati ya €3 – €4 ku kwezi angana na 5.085 – 6.780 RWF.
WhatsApp ivuga ko amakuru bwite y’abantu atazakoreshwa muri iki gikorwa.
Iyi gahunda yo kwamamaza izatangirira ku bakoresha WhatsApp bo ku mugabane w’i Burayi.
Mu myaka myinshi ishize, WhatsApp yari ifatwa nk’ahantu hizewe: nta matangazo yinjiraga mu kiganiro, nta pop-ups, nta gukurikirana (tracking) byagaragaraga igihe waganiraga ku byo kurya cyangwa usangira amafoto y’abana. Byari ubutumwa gusa, busobanutse, burinzwe na end-to-end encryption kandi bwihariye.
Ariko ubu, WhatsApp yatangiye gushyira amatangazo ku mugaragaro. Ntabwo arimo kugaragara mu biganiro byawe bwite (chat) kugeza ubu, ahubwo ari kugaragara mu gice benshi basuraga buri munsi batabyitayeho cyane: Status/Updates. Aho ni ho impinduka itangirira, kandi ni impinduka igoye kwirengagiza.
Meta Platforms ivuga ko ibiganiro byawe bwite bikiri mu maboko yawe, kandi ko encryption itazahinduka. Ntihazashyirwa banner ads hagati mu butumwa wandikirana na mama wawe.
Impinduka zireba cyane igice cya Updates, aho harimo Status na Channels. Aha ni ho hazajya haza:
- Amatangazo hagati ya stories z’abo mukurikirana.
- Channels zamamaza (promoted channels) zishyurira kugaragara cyane.
Iyi ni intambwe ya mbere ya WhatsApp mu kwinjira mu bucuruzi bw’amatangazo (monetisation), nk’uko byagenze kuri Instagram, Facebook, na YouTube batangiye buhoro buhoro, kugeza aho bigeze ubu.
Ibi si igerageza rito gusa. Kubera ko WhatsApp ifite abarenga miliyari 1.5 bayikoresha buri munsi, igice cya Updates ni amahirwe akomeye yo kwinjiza amafaranga batagize icyo bahindura mu biganiro bya chat.
Meta ivuga ko ubutumwa bwawe butazakoreshwa mu kukwereka amatangazo. Mu buryo bwa tekiniki, ni byo. Ariko amatangazo ashobora gushingira ku bindi bimenyetso nk’Ururimi ukoresha, Igihugu cyangwa country code, Channels ukurikirana, Uburyo ukoresha telefoni yawe.
Ntibisa n’ubugenzuzi bukabije, ariko ni uburyo bwo kugereranya no guhanura inyungu zawe.
Mu Burayi, aho amategeko arengera amakuru y’abakoresha akomeye, benshi bashobora kubifata nk’uguca ku masezerano y’icyizere WhatsApp yari yarubatse. Mu bindi bihugu nka India cyangwa Brazil, aho WhatsApp ikoreshwa nk’ibikorwa remezo rusange, Meta ishobora kwizera ko abantu bazabyakira nta mpaka nyinshi.
Meta ivuga ko amatangazo azaba ajyanye n’ibyo ukunda kandi ko ushobora kugenzura bimwe mu igenamiterere. Ariko:
- Ntushobora guhagarika amatangazo burundu.
- Ntushobora kwirinda ko ukoresha channels bikoreshwa mu kugushyiraho imyirondoro y’inyungu.
Bivuze ko niba udashaka amatangazo, ushobora gusa kwirinda gukoresha Status — ariko ntushobora kuyakuraho muri porogaramu.
WhatsApp ntiyongera kuba porogaramu yo kuganira gusa; iragenda ihinduka umuyoboro w’itangazamakuru, aho attention yawe iba ifaranga.
Inkuta ziracyahari ku biganiro byawe bwite, ariko umuryango urakinguye. Iyo ubucuruzi bw’amatangazo butangiye, akenshi ntibusubira inyuma.
Ikibazo nyamukuru ni iki: Ese abakoresha bazabyihanganira kugeza he? WhatsApp yubakiye ku cyizere; ubu irimo kugerageza kumenya niba abakoresha bazemera ko inyungu z’ubucuruzi zisangira umwanya n’ubuzima bwabo bwite.
