Ingabo za Israel zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero bigamije kwangiza bimwe mu bikorwaremezo bya Leta ya Iran mu mijyi irimo Tehran, Shiraz na Tabriz, kugira ngo bahagarike Iran kuko ari uduce bafata nk’ahifashishwa mu bikorwa by’umutekano n’ubutegetsi bwa Iran.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo za Israel (IDF), bavuze ko ibyo bitero bigamije kwibasira ibikorwa bafata nk’aho ari byo byifashishwa mu bikorwa by’umutekano n’ubutegetsi bwa Iran.
Itangazo rigira riti: “IDF yatangiye ibikorwa byinshi bigamije kwibasira ibikorwaremezo by’ubutegetsi bwa Iran, mu mijyi ya Tehran, Shiraz na Tabriz.”
Mu gitondo cyo ku wa 16 Werurwe 2026, Iran na yo yarashe misile nyinshi zerekeza muri Israel. Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano agaragaza ko nyinshi muri zo zashwanyagurijwe mu kirere. Ibice by’izo misile byaguye mu mijyi itandukanye irimo Shoham, Rishon LeZion, Lod na Ness Ziona, iri hafi ya Tel Aviv.
Iran kandi yatangaje ko yagabye igitero cya drone mu mujyi wa Fujairah uri muri United Arab Emirates.
Fujairah ifite akamaro kanini mu bucuruzi bw’ingufu kuko iri hafi y’inzira ya Strait of Hormuz, inyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi. Ni na ho Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zinyuza igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli byayo.
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko uko amakimbirane akomeza gukara muri aka karere bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere no ku bucuruzi bw’ingufu ku rwego mpuzamahanga.
