Ingabo za Israel zagabye ibitero ku butaka mu majyepfo ya Libani

1
2 minutes, 14 seconds Read

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangiye ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka bigarukira ku bice bimwe kandi byibasiye ahantu hihariye mu majyepfo ya Libani, mu gihe imirwano na Hezbollah irimo gukomera cyane mu mujyi wa Khiam ufite akamaro kanini mu bya gisirikare.

Umujyi wa Khiam ufatwa nk’igihome cya Hezbollah, kandi ufite akamaro kanini mu bya gisirikare kuko ufatwa nk’inzira yinjira mu majyepfo ya Libani. Iyi ntambara nshya yatangiye nyuma y’uko Hezbollah irashe kuri Israel isubiza ku iyicwa ry’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ali Khamenei.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, indege za Israel zagabye ibitero bibiri byo mu kirere ku mujyi wa Yater, nk’uko Al Jazeera yabitangaje. Nta makuru yahise atangazwa ku bahitanywe cyangwa ku byangiritse.


Israel yanagabye ibitero mu mijyi ya Burj Qalawiya, Sultaniya na Chaqra, byose biri mu majyepfo ya Lebanon. Nanone hagabwe ibindi bitero bibiri ku mijyi ya Qantara na As-Sawana.

mu itangazo igisirikare cya Israel cyasohoye cyagize kiti:


“Mu minsi ishize, ingabo za IDF zo mu Diviziyo ya 91 zatangiye ibikorwa byo ku butaka bigarukira ku bice bimwe, byibasiye ibirindiro bikomeye bya Hezbollah mu majyepfo ya Lebanon, hagamijwe kongera umutekano ku murongo w’imbere w’ubwirinzi.”

Cyakomeje kigira kiti:


“Ibi bikorwa biri mu rwego rwo gushimangira ubwirinzi bw’imbere, burimo gusenya ibikorwa by’iterabwoba no kurimbura abarwanyi.”

Nyuma, Minisitiri w’Ingabo wa Israel Israel Katz yavuze yagize ati:
“Ingabo za Israel zatangiye ibikorwa byo ku butaka muri Libani kugira ngo zikureho ibyago bihari kandi zirinde abaturage bo mu gace ka Galilee no mu majyaruguru ya Israel.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu majyepfo ya Libani b’Abashiya (Shiite) bamaze kwimurwa mu ngo zabo, kandi ntibazagaruka mu bice biri munsi y’uruzi rwa Litani kugeza igihe umutekano w’abatuye mu majyaruguru ya Israel uzaba wizewe.”

Umunyamakuru wa Al Jazeera Zeina Khodr yavuze ko “intambara ikomeye iri kubera mu mujyi wa Khiam no mu nkengero zawo.” Yongeyeho ko ubutumburuke bw’uyu mujyi buha impande zombi inyungu mu bya gisirikare.


Khodr yanavuze ko Khiam iri ku masangano y’imihanda ikomeye, imwe ijya mu burasirazuba indi mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Libani

Yagize ati:

“Imwe muri iyo mihanda ijya no mucyibaya cya Bekaa mu burasirazuba bwa Libani, ahantu na ho Hezbollah ifite imbaraga.”

Yakomeje avuga ko Israel ishaka guca imirongo y’itumanaho n’iy’itangwa ry’intwaro ya Hezbollah, kugira ngo itazongera kohereza intwaro n’abarwanyi mu bice biri munsi y’uruzi rwa Litani.

Abantu barenga 800,000, barimo abagore n’abana, bamaze guhunga ingo zabo nyuma y’uko ingabo za Israel zitangaje ko abaturage bagomba kwimuka mu bice byinshi byo mu majyepfo ya Libani ndetse no mu murwa mukuru Beirut.

Ibitero bya Israel muri Lebanon kugeza ubu byamazeguhitana abantu nibura 850, barimo abana 107 n’abagore 66.

About The Author

Inkuru bihuye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *