Umudugudu wa Kateku, uherereye mu gace ka Iremya (groupement Ikobo) muri territoire ya Walikale, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafashwe n’umutwe w’abarwanyi ba Wazalendo ku gicamunsi cyo ku wa 26 Werurwe 2026.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko uyu mudugudu wongeye gufatwa nyuma y’imirwano yahuje Wazalendo n’inyeshyamba za AFC/M23 zari zisanzwe ziwugenzura. Iyi mirwano yamaze amasaha agera kuri abiri, ibona gusozwa Wazalendo bigaruriye uwo mudugudu.
Imibare y’agateganyo igaragaza ko nibura umuntu umwe wo ku ruhande rw’inyeshyamba yapfuye muri iyo mirwano. Abarwanyi ba AFC/M23 bahise basubira inyuma berekeza i Buleusa, umurwa mukuru wa groupement Ikobo.
Iyi mirwano yanateje ihunga ry’abaturage, aho bamwe berekeje i Buleusa, mu gihe abandi bahungiye mu territoire ituranye ya Lubero.
Aya makuru yemejwe n’abayobozi bo muri ako gace, bavuga ko umutekano muri aka karere ukomeje kuba mubi, urangwa n’imyitwarire ihindagurika y’ingabo zitandukanye n’imirwano idahoraho ariko ikomeza kugaruka.
Ni mugihe amakuru akomeje kuvuga ko uretse aha M23 yambuwe na wazarendo hari n’ibindi bice byinshi uyu mutwe ukomeje kugenda wivanamo ku bushake, ahandi bakahava bamaze kurwana n’abo bahanganye.
ingabo zavuye muri uyu mujyi nyuma ya saa sita zerekeza Miriki, mu gace kegeranye na Lubero, aho AFC/M23 yahereye ivana ingabo mu bice bimwe mu minsi ishize.
