Umunyamabanga w’Ikigega muri Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibihano bishya biteganyijwe bishobora kuba bikaze kurusha ibindi byigeze gushyirwaho, ndetse ko ibisobanuro birambuye kuri iyi gahunda bizatangazwa ku wa Mbere.
Bessent yavuze ko Washington ishaka gukoresha igitutu cy’ubukungu nk’uburyo bwo guhangana na Tehran, aho guhita yongera ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwo hejuru.
Yasobanuye ko gukomeza gushyira mu bikorwa politiki y’igitutu ntarengwa ku bukungu bwa Iran bishobora gufasha gukumira ko amakimbirane yongera gufata indi ntera mu buryo bwa gisirikare.
Aya magambo aje nyuma y’umuburo watanzwe na Perezida Donald Trump ku wa Gatatu, aho yavuze ko ibihugu cyangwa ibigo bizafasha Iran mu bijyanye n’imari, ubucuruzi, ibibuga by’indege cyangwa izindi serivisi bishobora guhanishwa ibihano bikomeye.
Iran yamaganye gahunda nshya ya Amerika, iyita uburyo bwo gukoresha ubukungu nk’intwaro.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko ibihano bitazatuma Tehran ireka ibyo ivuga ko ari uguharanira ubwigenge, icyubahiro n’ubusugire bw’igihugu.
Amakimbirane hagati ya Iran n’abahanganye na yo amaze kugira ingaruka ku mutekano w’akarere ndetse no ku bwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Nubwo Amerika na Iran byigeze gutangaza amasezerano yo guhagarika imirwano muri Mata no muri Kamena, ayo masezerano ntiyabashije gutuma umwuka mubi hagati y’impande zombi urangira burundu.
Gahunda ya Washington ishobora guhura n’imbogamizi kubera umubano ukomeye w’ubucuruzi uri hagati ya Iran n’u Bushinwa.
Imibare yatanzwe n’ikigo Kpler igaragaza ko mu mwaka wa 2025 u Bushinwa bwakiriye hafi 80% bya peteroli Iran yohereje ku isoko mpuzamahanga.
Bessent yavuze ko Amerika iri kuganira n’u Bushinwa ku kibazo cy’ibihano, anasaba Beijing gufatanya n’umuryango mpuzamahanga mu kongera igitutu kuri Tehran.
Ku rundi ruhande, Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika yavuze ko ibihano n’igitutu by’ubukungu bidashobora kuba umuti w’amakimbirane, isaba ko ikibazo cya Iran gikemurwa binyuze mu biganiro bya politiki na dipolomasi.
Uko ibintu bizagenda nyuma y’itangazwa ry’ibihano bishya ku wa Mbere bishobora kugira uruhare rukomeye ku mubano wa Amerika na Iran, ndetse no ku mutekano n’ubukungu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

