Iran yafunguye umuhora wa Hormuz mu minsi 10

0 minutes, 51 seconds Read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yatangaje ko ubwato bw’ubucuruzi buzongera kunyura mu muhora wa Strait of Hormuz mu gihe cyose agahenge gaherutse kwemezwa hagati ya Israel na Lebanon kazaba kagikurikizwa.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko inzira z’amazi zizaba zifunguye ku bwato bukoresha uwo muhora, hashingiwe ku mabwiriza y’inzego za Iran zishinzwe ibyambu n’urusobe rw’amazi.

Ibi bibaye nyuma y’uko impande zirebwa n’intambara yo muri Liban zemeye agahenge kagamije kugabanya imirwano no gutanga icyizere cy’ibiganiro by’amahoro mu karere.

Umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli. Bivugwa ko hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi inyura muri uwo muhora.

Ibihugu byinshi bikomeye mu bukungu birimo Japan, China, South Korea na India bishingira cyane kuri iyo nzira mu gutumiza no kohereza ibikomoka kuri peteroli.

Nubwo agahenge katangiye gushyirwa mu bikorwa, Israel yatangaje ko izakomeza gukurikirana ibishobora guhungabanya umutekano wayo, kandi ishobora gufata izindi ngamba bibaye ngombwa.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *