Ibyaranze umukino wa Gicuti wahuje urubyiruko rwa EAR cathederal Butare na RASA

1 minute, 5 seconds Read

Ku wa 28 Werurwe saa Saba z’amanwa(13:00p.m) Umukino wahuje Urubyiruko rw’Anglikani Cathral ya Butare ndetse n’abanyeshuri b’abangilikani biga muri Kaminuza (All RASA) wari utangiye .

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Groupe officiel. Umukino wateguwe na Cathedral ya Butare ndetse na RASA mu rwego rw’ivugabutumwa ndetse no kongera ubucuti, ubumwe ndetse n’ubusabane bw’urubyiruko rw’itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Uyu mukino wateguwe kugira ngo bongere ububyutse murubyiruko mu ntego ivuga ngo Ukuri kubatura iboneka muri Yohana 8:32

Ni umukino kandi wari ushyigikiwe cyane kuko ubuyobozi bwa RASA ndetse na Cathedral ya Butare bwaje kugenzura no kureba imigendekere y’umukino mu rwego rwo kugira ngo ugende neza.

Uyu mu kino warangiye urubyiruko rwa cathedral rutsinze RASA ibitego 4 kuri 3 bya RASA. Gusa ntibyari byoshye kuyitsinda kuko nayo yari yihagazeho ariko kubwo amahirwe yabo birangira begukanye insinzi.

Kuruhande rw’ikipe ya Cathedral igitego cya mbere n’icya kabiri byatsinzwe n’uwitwa Ebenezer, icya gatatu gitsindwa na Elie icya kane gitsindwa n’uwitwa Claude.

Kuruhande rwa RASA igitego cyabo cya mbere cyatsinzwe na Kagabo, icya kabiri gitsindwa na VIN, icya gatatu gitsindwa na Alex. Aba bakinnyi bitwaye neza cyane mu kibuga.

Nyuma y’uyu mukino kuri uyu wa 29 Werurwe 2026 ivugabutumwa rikomeje kubera kuri Cathedral Saint Paul mu gitaramo cyo guhimbaza, kuramya ndetse no kumva ijambo ry’Imana

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *