Amateka atangaje y’inzu yu buvuzi bw’amatungo yubatswe n’Abadage.

1 minute, 15 seconds Read

Iyo nzu yubatswe ku bw’Abadage iri mu hahoze ari u Bugoyi. Ubu ni mu Ntara
y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka
Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga.

Muri iki gihe, ikoreramo ishami rya
raboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo (Laboratoire Véterinaire) ya RAB (Rwanda
Agricultural Board) rishinzwe Intara y’Uburengerazuba.

Ku gihe cy’Abadage, iyo nzu n’ubundi yubatswe hagamijwe gutangiramo
serivisi zitandukanye zijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo. Ku ngoma ya gikoroni
y’Ababirigi, iyo nzu yakoreshejwe guhera muri 1920 nka raboratwari y’inkingo
z’amatungo “Laboratoire de bactériologie vétérinaire” ya Ruanda-Urundi,
ikorerwamo inkingo z’indwara z’amatungo (Inforcongo, 1959).

Ababirigi baje
kureka gukorera muri iyo nzu aho bujurije Raboratwari y’Igihugu y’Ubuvuzi
bw’Amatungo “Laboratoire Vétérinaire National” i Astrida (Huye y’ubu).

Hagati ya 1974 na 1980, iyi nzu yubatswe ku bw’Abadage yongeye gukorerwamo n’umushinga wa FAO (Food and Agriculture Organization of the United Nations)
wigaga ku ndwara y’uburondwe.

“Laboratoire Vétérinaire National” yari yarubatswe i Huye yaje guhindurwa
raboratwari y’ubuvuzi bw’abantu, kugeza igihe hongeye kubonekera indi
raboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo ku rwego rw’Igihugu yubatswe i Rubirizi
(muri Kicukiro y’ubu) mu wa 1985 ku nkunga y’Abahorandi.

Ubu iyo
raboratwari y’i Rubirizi ni yo yagabye amashami ane, harimo n’irya Rubavu
rishinzwe Intara y’Uburengerazuba, rikaba rikorera muri iyi nzu ya kera
yubatswe n’Abadage; bigaragara ko ari na yo yonyine yo muri icyo gihe isigaye
muri aka karere ka Rubavu.

Nubwo bigaragara ko yigeze kuvugururwa, inzu ishaje ariko igikomeye, ifite inkuta ngari cyane, yubakishije amabati,
amatafari, amabuye, umucanga n’isima.

About The Author

author

Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *