Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage, imitwe ya politiki n’imiryango itandukanye ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ryo mu 2006, mu gihe impaka ku hazaza h’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi zikomeje gufata intera.
Iyi gahunda ije nyuma y’igihe kinini Ishyaka UDPS rikangurira abaturage gushyigikira impinduka mu mategeko, rivuga ko zafasha igihugu gukomeza gahunda z’iterambere zatangijwe n’ubuyobozi buriho.
Abayobozi ba UDPS bavuga ko Tshisekedi yatorewe kuyobora igihugu no gukemura ibibazo bikomeye byugarije abaturage, bityo ko manda ebyiri zonyine zishobora kudahagije kugira ngo ibyo bibazo bikemuke neza.
Ni ingingo bakomeje gushingiraho basaba ko Itegeko Nshinga ryasubirwamo, rikajyanishwa n’igihe ndetse n’ibikenewe n’Abanye-Congo muri iki gihe.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko iri vugururwa rishobora kuba inzira yo kurenga ku ihame rya demokarasi no gukomeza umuntu umwe ku butegetsi.
Bashimangira ko Itegeko Nshinga risanzwe ribuza Perezida kurenza manda ebyiri, kandi ko amatora yo mu 2028 akwiye kuzaba uburyo bwo guhererekanya ubuyobozi mu mahoro.
Ku wa 20 Mata 2026, Union Sacrée ryatangaje ko rizakira ibitekerezo byanditse biturutse mu mashyaka, amadini, imiryango n’abandi bose bagize ubuzima bw’igihugu kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026.
Nyuma y’aho, hateganyijwe ishyirwaho rya komisiyo tekiniki izasesengura ibitekerezo byose, igategura raporo izashyikirizwa Perezida wa Repubulika.
Abasesenguzi bavuga ko iri vugururwa rishobora kugira uruhare runini ku cyerekezo cya politiki ya DR Congo mu myaka iri imbere, cyane cyane ku bibazo by’imiyoborere, demokarasi n’ikorwa ry’amatora.
Mu gihe abaturage bategereje umwanzuro wa nyuma, impaka kuri manda ya gatatu ya Tshisekedi zikomeje kuba imwe mu ngingo zikurikirwa cyane muri iki gihugu no mu karere.

