Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko nta gahunda bafite yo gusubira inyuma mu rugamba bavuga ko rugamije kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabitangaje ku wa 30 Mata 2026, mu kigo cy’amahugurwa cya Kanombe giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, aho iri huriro ryari risoje icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa yahawe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakorera mu bice igenzura.
Mu ijambo rye, Gen Maj Makenga yavuze ko igihugu cyabo cyangiritse igihe kirekire bitewe n’imiyoborere mibi ya Leta iri i Kinshasa n’abanyapolitiki bashyira inyungu zabo bwite imbere.
Yagize ati:
“Urugendo rwo kubohora igihugu cyacu ntiruzasubira inyuma. Nk’abayobozi, turizeza ko tuzakomeza kujya imbere kugeza intego igezeho.”
Yakomeje asaba abayobozi bahuguwe kwegera abaturage, bakabakangurira gukomeza ibikorwa by’ubuzima busanzwe birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, bagasabwa kudahangayika ku mutekano.
Gen Maj Makenga yanagarutse ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, asaba Abanye-Congo bakorana nawo kuwitandukanyaho, abawugize bagasubira mu buzima busanzwe.
Yagize ati:
“Abari muri FDLR bagomba gutaha iwabo. Abakongomani ni abavandimwe bacu, bakwiye gufatanya kubaka igihugu. Ushaka kwinjira mu gisirikare abyemere, ushaka gutaha abikore.”
Ku bijyanye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko butumva ubundi buryo uretse imbaraga, ashimangira ko AFC/M23 izakomeza urugamba kugeza ibyo yita “kubohora igihugu” bigerweho.

