Mu Gakenyeri ni mu mujyi wa Nyanza ahari hubatse umurwa w’Umwami Yuhi
V Musinga ndetse n’umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera. Ubu ni mu
Mudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana,
mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amateka ya Musinga ari i Nyanza
yanditswe mu bitabo byinshi bivuga amateka y’u Rwanda ariko uwayavuye
imuzingo cyane ni Alexis Kagame
Nk’uko Kagame abivuga, Musinga yatuye i Nyanza igihe kirekire ariko si ho
yatuye bwa mbere dore ko atari na ho yimiye. Musinga yimye ingoma nyuma
y’intambara yo ku Rucunshu; asimbura Mibambwe IV Rutarindwa waguye
muri iyo ntambara mu wa 1897.
Yimiye i Runda hafi ya Gihara, ahabwa izina
ry’ubwami rya Yuhi. Imihango yo kumwimika yabaye mu ntangiriro z’uwo
mwaka iyobowe n’umwiru Mabare, mwene Nkuriyingoma na we wari umwiru.
Icyo gihe Musinga yari umwana w’ingimbi (afite imyaka nka 17) ku buryo
yategekerwaga na nyina ndetse na ba nyirarume.
Musinga amaze kwima hakurikiyeho gushakisha umurwa azaturamo
hakurikijwe imihango y’ubwiru yasabaga ko ingo enye za mbere z’umwami
zubakwa mu gihe kigufi cyane Nguko uko yimutse i-
Runda ajya gutura ku Kamonyi muri Rukoma, ndetse na ho arahava yubaka
umurwa we i Gitwiko cya Nyamabuye mu Nduga.
Aha na ho ntiyahatinze kuko yahereyeko yimukira ku Mukingo (Nduga) ari na ho umudage Dr Richard
Kandt yaje akahamara iminsi itandatu kuva ku wa 14 kugeza ku wa 19
Kamena 1898.
Ariko icyo gihe Kandt ntiyabonanye na Musinga kuko yakiriwe
na Ruhinankiko ari kumwe na Rwidegembya . Musinga yimutse ku Mukingo ajya i Bweramvura mu Kabagari, nyuma y’imini 224 umunani arahava ajya gutura i Mwima hafi ya Mushirarungu.
Umwami KigeriIV Rwabugiri na we yari afite urugo aho i Mwima Mu wa 1899, Musinga yimutse i Mwima yubaka umurwa we hakurya yaho i Nyanza mu Gakenyeri. Kuva icyo gihe Nyanza yabaye
umurwa abami b’u Rwanda baturamo batimuka kugeza igihe ingoma ya cyami
yavagaho mu wa 1961.
.
Aho mu ngoro y’Umwami Yuhi V Musinga mu Gakenyeri ni ho Abapadiri Bera,
bayobowe na Mgr Hirth, bamusanze baje kumusaba uburenganzira bwo
gutura no gushinga Kiriziya Gatorika mu Rwanda. Abo bapadiri ntibakiriwe
na Musinga ahubwo bakiriwe na Mpamarugamba – umwuzukuru wa Yuhi IV
Gahindiro – yambaye ikamba nk’umwami. Ubwo hari ku wa 2 Gashyantare 1900.
Mpamarugamba yabemereye kwihitiramo aho bashaka gutura mu
majyepfo y’Igihugu nk’uko bari babisabye; ndetse abaha Cyitatire watwaraga
Imvejuru na Kampayana watwaraga Nyaruguru ngo babaherekeze
banabakebere aho bazahitamo. Abapadiri bera bavuye i Nyanza baraye i Mara;
bakomeza kuzenguruka ako karere, baza guhitamo Save bahashinga kiriziya
ya mbere mu Rwanda.
Muri Nyakanga 1900 Dr Richard Kandt yaje i Nyanza noneho ategeka ko
abonana n’umwami ubwe. Icyo gihe abari ibwami yabashyizeho igitsure
gikabije, ndetse ababurira ko nibamuzanira Mpamarugamba aherako
amurasa. Nguko uko Umwami Yuhi V Musinga yabonanye n’umuzungu bwa
mbere!
Umwami Yuhi V Musinga ari i Nyanza ubutegetsi bwe bwari bubangikanye
n’ubw’abazungu. Icyakora n’ubwo abadage batamujujubije nk’ababirigi
ndetse baje no kumucira ishyanga bafatanyije na Kiriziya, ku ikubitiro na bo
bamweretse ko ubutegetsi n’ububasha bwabo bwari hejuru y’ubwe nubwo
yari umwami nyiri u Rwanda.
Gutesha agaciro umwami byagaragaye bwa
mbere mu wa 1902 ibwami bahamagaye Shefu Mpumbika wategekaga i
Gisaka kugira ngo yisobanure avuge impamvu yashyigikiye ingabo
zarwanyaga ubutegetsi bwa Musinga.
Mpumbika akibona intumwa yahereye
ko abibwira abapadiri bari i Zaza kuko yari azi ko ibwami bashobora kumwica.
225 Abapadiri na bo bamugiriye inama yo kujya kwishinganisha kuri Guverineri i
Bujumbura mbere yo kwitaba ibwami.
Mu Ukwakira 1902 guverineri Lieutenant Von Beringe yamuhaye ibaruwa ashyira Musinga itegeka ko uyu
Mpumbika ahamara amezi abiri gusa ubundi agasubira iwe. Ibwami
ntibamenye ibyari muri iyo baruwa kuko ntawari uzi gusoma uhari, bituma
babirengaho bica 14 mu bari baherekeje Mpumbika ndetse na we bamushyira
ku ngoyi.
Beringe akibimenya we ubwe yiyiziye i Nyanza abonana na Musinga
ku wa 3 Mutarama 1903, amwihanangiriza mu ruhame ndetse amuca ikiru cy’inka 40.
Hagati mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose Ababirigi batsinze Abadage muri aka
karere ndetse bigarurira u Rwanda muri Gicurasi 1916. Mu mitegekere yabo
ntibumvikanye na Musinga kuko yanze kuyoboka Kiriziya Gatorika ndetse
agatsimbarara ashaka kugumana ububasha yari afite.
Ibi byatumye bamukura ku ngoma, ku wa 12 Ugushyingo 1931 bamucira i Kamembe mu
Kinyaga. Umwami Yuhi V Musinga, abagore n’abana be, Umwamikazi
Kanjogera ndetse n’ababatwaje ibintu bahagurutse mu Gakenyeri i Nyanza
nyuma y’iminsi ibiri umwami aciwe berekeza i Kamembe. Aha na ho yaje
kuhakurwa bamuciriye i Moba muri Kongo.
