Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Uganda yemeje ko urugendo Nyobokamana rwo kwibuka Abahowe Imana b’I Buganda rusanzwe rukorwa rugana Ingoro y’Inamugongo rwasubutswe kubera Ebola.
Mu itangazo ryaje rikurikiye iryari ryaratanzwe na Perezida Museveni avuga ko byimuriwe undi munsi, ubu byatangajwe ko iki gikorwa kitazaba uyu mwaka.
Abepisikopi Gatolika bo muri Uganda babivuze mu itangazo ryasinyweho na Myr Yozefu Antoni Zziwa, Umushumba wa Diyosezi ya Kiyinda-Mityana akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi:
“Twifuje kumenyesha Abakristu Gatolika bose n’abandi dufatanya kwizihiza umunsi twibukaho Abahowimana ku Ngoro y’Inamugongo ko uyu mwaka bitazaba.”
Ni urugendo rusanzwe ruba tariki ya 3 Kamena, rukitabirwa n’imbaga nyamwinshi yiganjemo Abakristu Gatolika bo mu Karere.
Bikaba byemejwe ko Abagande babishaka bazizihiriza mu ma Paruwasi y’iwabo. Kandi ko ibi bikorwa bizakorwa hubahirizwa amabwiriza azashyirwaho n’Abepisikopi na Leta.
Banatangaje ko Diyosezi ya Kasese yari iteganyirijwe kuzategura uyu muhango ihawe kuzabikora mu mwaka utaha.
