Ibintu Bihinduye Isura Hajemo n’amategeko:Bebe Cool ahawe Gasopo Igitaraganya.

author
1 minute, 18 seconds Read

Umwuka si mwiza hagati ya Miss Jolly Mutesi n’umuhanzi w’Umunya Uganda Bebe Cool, nyuma y’aho uyu mukobwa atangarije ko agiye kwiyambaza amategeko kubera ibirego uyu muhanzi amushinja, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa bigamije kumwangiriza izina.​

Abanyamategeko ba Jolly Mutesi bamenyesheje Bebe Cool ko ibyo yatangaje byose nta shingiro bifite. Bagaragaje ko nta sano iyari yo yose (yaba iy’ubucuruzi cyangwa indi mibanire) yigeze ibaho hagati y’aba bombi.

Ibyo Bebe Cool yavuze, abanyamategeko babifata nk’igikorwa cyateguwe hagamijwe gukoza isoni Jolly Mutesi no kumutesha agaciro mu maso ya rubanda.​

Imwe mu ngingo zikomeye yagarutsweho ni numero ya telefone Bebe Cool yagiye akoresha yemeza ko ari iy’uyu mukobwa. Uruhande rwa Jolly Mutesi rwagaragaje ko iyo numero ari iy’umutekamutwe, ndetse ko hari n’abandi bantu bavuze kuri iyi numero ku rubuga rwa X mu mwaka wa 2024, banaburira rubanda ko uyikoresha ari umutubuzi.​

Abunganira Jolly Mutesi banibutsa ko umukiliya wabo yari yaratanze itangazo ku mugaragaro ku wa 3 Ukwakira 2024, aburira abantu kwirinda abiyitirira izina rye. Ibi bishimangira ko Bebe Cool yari afite uburyo bwo kumenya ukuri mbere yo gutangaza ibyo binyoma.​

Binyuze mu ibaruwa y’abanyamategeko, Bebe Cool yahawe amasaha 48 y’umuburo kugira ngo abe yamaze gukora ibi bikurikira; Guhagarika burundu gukwirakwiza amagambo asebanya kuri Jolly Mutesi ndetse no wandika ibaruwa isaba imbabazi no kwitandukanya n’ibyo yatangaje mbere.​

Mu gusoza, abanyamategeko b’uyu mukobwa bavuze ko mu gihe uyu muhanzi yaba yanze kubahiriza izi nshingano mu gihe cyagenwe, bazahita bageza ikirego mu nkiko kugira ngo ubutabera bukore inshingano zabwo.

Ibaruwa Miss Jolly Mutesi yatangaje iha gasopo Bebe Cool.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *