Igipolisi cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko cyongereye ingamba zo gucunga umutekano mu gihugu hose mbere y’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 30 Kamena 2026, igamije kwamagana ikibazo cy’abimukira bavuga ko bari mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Abapolisi benshi boherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu mijyi ishobora kwakira imyigaragambyo, kugira ngo harindwe umutekano w’abaturage n’ibyabo ndetse hanakumirwe ibikorwa by’urugomo bishobora kuvuka.
Minisitiri w’agateganyo ushinzwe Polisi, Firoz Cachalia, yavuze ko inzego z’umutekano ziteguye gukumira ibikorwa byose bishobora guhungabanya ituze ry’igihugu. Yabitangaje ubwo yasuraga abapolisi boherejwe mu mujyi wa Durban, mu Ntara ya KwaZulu-Natal.
Iyi myigaragambyo ije ikurikira igihe hagaragaye ubwiyongere bw’amagambo n’ibikorwa byibasira abanyamahanga batuye muri Afurika y’Epfo. Bamwe mu bimukira bavuga ko bamaze iminsi bahabwa iterabwoba ribasaba kuva muri icyo gihugu, bavuga ko nibatabikora bashobora guhura n’ibibazo bikomeye.
Hari amatsinda amwe y’abaturage ashinja abimukira gutwara imirimo y’abanya-Afurika y’Epfo, kugira uruhare mu bwiyongere bw’ibyaha no gushyira igitutu kuri serivisi rusange. Icyakora, ayo matsinda avuga ko imyigaragambyo yabo igamije gusaba ko amategeko agenga abinjira n’abasohoka yubahirizwa.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yamaganye ibikorwa byo guha abanyamahanga igihe ntarengwa cyo kuva mu gihugu, ivuga ko ibyo binyuranyije n’amategeko kandi bishobora guteza urugomo.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko leta itazemera umuntu uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya umutekano cyangwa gushora abaturage mu bikorwa by’urugomo. Yanongeye gushimangira ko ibitero byibasira abanyamahanga bidahagarariye indangagaciro z’Abanya-Afurika y’Epfo ndetse bitajyanye na politiki ya guverinoma.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy’abimukira gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye Afurika y’Epfo ihanganye na byo, cyane cyane mu gihe iki gihugu gikomeje guhura n’ubushomeri buri hejuru ndetse n’ibibazo by’ubukungu, ibintu bikunze gutuma abanyamahanga bashinjwa ibibazo bitandukanye nubwo inzego za leta zikomeje guhamagarira abaturage kubahiriza amategeko no kwirinda ibikorwa by’urwango.


