Bralirwa Plc yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 yungutse miliyari 25.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, inyungu yazamutseho 37.6% ugereranyije na miliyari 18.4 Frw yari yabonye mu gihe nk’icyo cya 2025.
Raporo y’imari yarangiye ku wa 30 Kamena 2026 igaragaza ko uru ruganda rwinjije miliyari 149.8 Frw, zivuye kuri miliyari 124.9 Frw, mu gihe ibinyobwa rwagurishije byiyongereyeho 4.8% bigera kuri hectolitres 1,441,000.
Bralirwa yavuze ko iri zamuka ryatewe no kwiyongera kw’igurishwa ry’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse no kuvugurura ibiciro hagamijwe guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Nubwo ibiciro by’ibikoresho fatizo, ibyo gupfunyika, ubwikorezi n’ibijyanye n’imikorere byakomeje kuzamuka, umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ibanze wageze kuri miliyari 39 Frw, mu gihe amafaranga yishyurwaga ku myenda yagabanutseho 19,7%.
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yavuze ko ibi byagezweho kubera kongera umusaruro mu kugurisha, gucunga neza amafaranga akoreshwa no gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ibiciro. Yongeyeho ko mu gice cya kabiri cya 2026 bazakomeza gushora imari mu guteza imbere ibirango, abakiliya, abakozi n’ikoranabuhanga.
